Yoweli 3 - Bibiliya Yera1 “Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa. 2 Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi. 3 “Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n'umuriro n'umwotsi ucumba. 4 Izuba rizahinduka umwijima, n'ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w'Uwiteka uteye ubwoba utaraza. 5 Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa, kuko i Siyoni n'i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk'uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda