Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yosuwa 21 - Bibiliya Yera


Umugabane w'Abalewi

1 Nuko abatware b'amazu y'Abalewi basanga umutambyi Eleyazari, na Yosuwa mwene Nuni n'abatware b'amazu y'imiryango y'Abisirayeli,

2 bababwirira aho bari bari i Shilo mu gihugu cy'i Kanāni bati “Uwiteka yategekesheje Mose yuko tuzahabwa imidugudu yo guturamo, hamwe n'ibikingi byayo ngo tuzajye turagiramo amatungo yacu.”

3 Nuko Abisirayeli baha Abalewi iyi midugudu hamwe n'ibikingi byayo hagati muri gakondo yabo, nk'uko Uwiteka yategetse.

4 Ubufindo bwerekana imigabane y'amazu y'Abakohati bene Aroni umutambyi bo mu Balewi, bahabwa imidugudu cumi n'itatu ku y'umuryango wa Yuda, no ku y'uwa Simiyoni, no ku y'uwa Benyamini.

5 Kandi bene Kohati bandi bafindirwa imidugudu cumi ku y'umuryango wa Efurayimu, no ku midugudu y'uwa Dani no ku y'igice cy'umuryango wa Manase.

6 Kandi bene Gerushoni bafindirwa imidugudu cumi n'itatu ku y'amazu y'umuryango wa Isakari, no ku y'uwa Asheri, no ku y'uwa Nafutali, no ku y'igice cy'umuryango wa Manase i Bashani.

7 Kandi bene Merari nk'uko amazu yabo ari, bahabwa imidugudu cumi n'ibiri ku y'umuryango wa Rubeni, no ku y'uwa Gadi, no ku y'uwa Zebuluni.

8 Nuko rero Abisirayeli bagabanyiriza Abalewi batya iyi midugudu n'ibikingi byayo, nk'uko Uwiteka yategekesheje Mose.

9 Bagabanya mu muryango w'Abayuda no mu muryango w'Abasimeyoni iyi midugudu, bayisobanura amazina.

10 Iyo ni yo ya bene Aroni bo mu mazu ya Kohati b'Abalewi, kuko umugabane wa mbere wari uwabo.

11 Nuko babaha i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy'imisozi ya Yuda hamwe n'ibikingi biyikikije. Aruba uwo yari se wa Anaki,

12 ariko imirima y'uwo mudugudu n'ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune kuba gakondo ye.

13 Kandi baha bene Aroni umutambyi i Heburoni n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Libuna n'ibikingi byaho,

14 n'i Yatiri n'ibikingi byaho, na Eshitemowa n'ibikingi byaho,

15 n'i Holoni n'ibikingi byaho, n'i Debira n'ibikingi byaho,

16 na Ayini n'ibikingi byaho, n'i Yuta n'ibikingi byaho, n'i Betishemeshi n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu icyenda yo muri iyo miryango ibiri.

17 Kandi mu muryango wa Benyamini babaha i Gibeyoni n'ibikingi byaho, n'i Geba n'ibikingi byaho,

18 na Anatoti n'ibikingi byaho, na Alumoni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

19 Imidugudu yose ya bene Aroni b'abatambyi yari cumi n'itatu n'ibikingi byayo.

20 Kandi ab'amazu ya bene Kohati b'Abalewi, ari bo bene Kohati bandi, bo bahawe imidugudu y'umugabane wabo mu muryango wa Efurayimu.

21 Babaha i Shekemu n'ibikingi byaho mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Gezeri n'ibikingi byaho,

22 n'i Kibuzayimu n'ibikingi byaho, n'i Betihoroni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

23 Kandi mu muryango wa Dani babaha Eliteke n'ibikingi byaho, n'i Gibetoni n'ibikingi byaho,

24 na Ayaloni n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

25 Kandi mu gice cy'umuryango wa Manase babaha i Tānaki n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri.

26 Imidugudu yose ya bene Kohati bandi yari icumi n'ibikingi byayo.

27 Kandi bagabanyiriza bene Gerushoni bo mu mazu y'Abalewi, mu mugabane w'igice cy'umuryango wa Manase i Golani y'i Bashani n'ibikingi byabo, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Bēshitera n'ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri.

28 Kandi mu muryango wa Isakari babaha i Kishiyoni n'ibikingi byaho, n'i Daberati n'ibikingi byaho,

29 n'i Yaramuti n'ibikingi byaho, na Eniganimu n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

30 Kandi mu muryango wa Asheri babaha i Mishali n'ibikingi byaho, na Abudoni n'ibikingi byaho,

31 n'i Helikati n'ibikingi byaho, n'i Rehobu n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

32 Kandi umuryango wa Nafutali babaha i Kedeshi y'i Galilaya n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Hamotidori n'ibikingi byaho, n'i Karitani n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu itatu.

33 Imidugudu yose y'Abagerushoni nk'uko amazu yabo ari, yari cumi n'itatu n'ibikingi byayo.

34 Kandi mu muryango wa Zebuluni ni ho bahaye ab'amazu ya bene Merari, ari bo Balewi bandi, i Yokineyamu n'ibikingi byaho, n'i Karita n'ibikingi byaho,

35 n'i Dimuna n'ibikingi byaho, n'i Nahalali n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

36 Kandi mu muryango wa Rubeni babaha i Beseri n'ibikingi byaho, n'i Yahasi n'ibikingi byaho,

37 n'i Kedemoti n'ibikingi byaho, n'i Mefāti n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

38 Kandi mu muryango wa Gadi babaha i Ramoti y'i Galeyadi n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Mahanayimu n'ibikingi byaho,

39 n'i Heshiboni n'ibikingi byaho, n'i Yazeri n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.

40 Iyo yose ni yo midugudu ya bene Merari nk'uko amazu yabo ari, ari bo b'ayandi mazu y'Abalewi. Umugabane wabo wari imidugudu cumi n'ibiri.

41 Imidugudu yose y'Abalewi yo hagati muri gakondo y'Abisirayeli, yari mirongo ine n'umunani n'ibikingi byayo.

42 Kandi iyi midugudu yose yari ikikijwe n'ibikingi byayo. Uko ni ko yari iri yose.

43 Uko ni ko Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranyije ba sekuruza babo, baragihindūra baturayo.

44 Uwiteka abaha ihumure impande zose nk'uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose.

45 Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw'Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan