Yosuwa 19 - Bibiliya YeraUmugabane w'Abasimeyoni 1 Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w'Abasimeyoni nk'uko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane w'Abayuda. 2 Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada, 3 na Hasarishuwali na Bala na Esemu, 4 na Elitoladi na Betula na Horuma, 5 na Sikulagi na Betimarukaboti na Hasarisusa, 6 na Betilebawoti na Sharuheni. Imidugudu ni cumi n'itatu hamwe n'ibirorero byayo. 7 Ayini na Rimoni, na Eteri na Ashani. Imidugudu ine n'ibirorero byayo, 8 hamwe n'ibirorero byose bikikije iyo midugudu kugeza i Bālatibēri, ari yo Rama ikusi. Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abasimeyoni nk'uko amazu yabo ari. 9 Ariko umugabane w'Abasimeyoni wakuwe mu mugabane w'Abayuda, kuko igice cy'Abayuda cyabaruse ubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo. Umugabane w'Abazebuluni 10 Ubufindo bwa gatatu bwerekana Abazebuluni nk'uko amazu yabo ari. Kandi urugabano rwa gakondo yabo rugera i Sarida, 11 rukazamurwa iburengerazuba kugeza i Marala rukagera n'i Dabesheti, rukagera ku kagezi kari imbere ya Yokineyamu. 12 Uhereye i Sarida rugakebereza iburasirazuba rukagera mu rugabano rwa Kisilotitabora, rukagarukira i Daberati rukazamuka rugera i Yafiya. 13 Uhereye aho rukanyura iburasirazuba rukagera i Gatiheferi na Etikasini, rukagarukira i Rimoni rugakomeza i Neya, 14 rugakebereza aho ikasikazi rujya i Hanatoni, kandi iherezo ryarwo ryari mu gikombe cya Ifutaheli. 15 Kandi bahabwa i Katati n'i Nahalali, n'i Shimuroni n'i Dala n'i Betelehemu. Yose ni imidugudu cumi n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo. 16 Iyo ni yo gakondo y'Abazebuluni nk'uko amazu yabo ari. Umugabane w'Abisakari 17 Ubufindo bwa kane bwerekana Abisakari nk'uko amazu yabo ari. 18 Urugabano rwabo rwagarukiraga i Yezerēli n'i Kesuloti n'i Shunemu, 19 n'i Hafarayimu n'i Shiyoni na Anaharati, 20 n'i Rabiti n'i Kishiyoni na Ebeza, 21 n'i Remeti na Eniganimu na Enihada n'i Betipazezi, 22 maze urugabano rukagarukira i Tabora n'i Shahazuma n'i Betishemeshi, kandi iherezo ry'urugabano rwabo ryari Yorodani. Yose ni imidugudu cumi n'itandatu hamwe n'ibirorero byayo. 23 Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abisakari nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero. Umugabane w'Abashēri 24 Ubufindo bwa gatanu bwerekana Abashēri nk'uko amazu yabo ari. 25 Urugabano rwabo rwari i Helikati n'i Hali, n'i Beteni na Akishafu, 26 na Alameleki na Amadi n'i Mishali, nuko rukagera i Karumeli iburengerazuba, n'i Shihorilibunati, 27 rugakebereza iburasirazuba rukagera i Betidagoni, maze rukagera i Zebuluni no mu gikombe cya Ifutaheli, rukagera i Betemeki n'i Neyeli ikasikazi rukagarukira i Kabuli ibumoso, 28 na Eburoni n'i Rehobu, n'i Hamoni n'i Kana no kugeza i Sidoni nini. 29 Nuko urugabano rugakebereza i Rama, rukagera no ku mudugudu w'i Tiro ugoswe n'inkike z'amabuye, maze urugabano rugakebereza i Hosa kandi iherezo ryarwo ryari inyanja hegeranye n'i Akizibu, 30 kandi bahabwa na Uma na Afika n'i Rehobu. Yose ni imidugudu makumyabiri n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo. 31 Iyo ni yo gakondo y'Abashēri nk'uko amazu yabo ari. Umugabane w'Abanafutali 32 Ubufindo bwa gatandatu bwerekana Abanafutali, ari bo bene Nafutali nk'uko amazu yabo ari. 33 Urugabano rwabo rwaheraga i Helefi ku giti cy'umwela kiri i Sananimu, na Adaminekebu n'i Yabunēli kugeza i Lakumu, kandi iherezo ryarwo ryari Yorodani. 34 Maze urugabano rugakebereza iburengerazuba rukagera Azinotitabora, uhereye aho rukagarukira i Hukoki. Nuko rukagera i Buzebuluni ikusi, rukagera i Bwasheri iburengerazuba, kandi i Buyuda kuri Yorodani iburasirazuba. 35 Kandi imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye bahawe ngiyi: Sidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti, 36 na Adama na Rama na Hasori, 37 na Kedeshi na Edureyi na Enihasori, 38 na Ironi na Migidoleli na Horemu, na Betanati na Betishemeshi. Yose ni imidugudu cumi n'icyenda hamwe n'ibirorero byayo. 39 Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abanafutali nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero byayo. Umugabane w'Abadani 40 Ubufindo bwa karindwi bwerekana umuryango w'Abadani nk'uko amazu yabo ari. 41 Kandi urugabano rwa gakondo yabo rwari i Sora na Eshitawoli na Irishemeshi, 42 n'i Shālabini na Ayaloni na Itula, 43 na Eloni n'i Timuna na Ekuroni, 44 na Eliteke n'i Gibetoni n'i Bālati, 45 n'i Yahudi n'i Beneberaki n'i Gatirimoni, 46 n'i Meyakoni n'i Rakoni, mu rugabano rwerekeye i Yopa. 47 Kandi igihugu cy'Abadani cyisumbura urugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindūra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira n'izina rya sekuruza Dani. 48 Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abadani nk'uko amazu yabo ari, imidugudu n'ibirorero byabo. 49 Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo 50 bakurikije itegeko ry'Uwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo. 51 Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu y'imiryango y'Abisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere y'Uwiteka, bari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda