Yosuwa 16 - Bibiliya YeraUmugabane w'Abefurayimu 1 Umugabane wa bene Yosefu waheraga i Yorodani hateganye n'i Yeriko, no ku mazi ya Yeriko iburasirazuba mu butayu Urugabano rwawo rukazamuka ruva i Yeriko, rukanyura mu gihugu cy'imisozi miremire rukagera i Beteli, 2 rugahera i Beteli rujya i Luzi, rukanyura mu rugabano rw'Abaruki rukagera Ataroti, 3 rukamanukana iburengerazuba ku rugabano rw'Abayafuleti kugeza mu rugabano rwa Betihoroni yo hepfo ari yo Gezeri, kandi iherezo ryawo ryari inyanja. 4 Nuko bene Yosefu, Abamanase n'Abefurayimu benda gakondo yabo. 5 Kandi urugabano rw'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari rwaje rutya: urugabano rwa gakondo yabo rw'iburasirazuba rwari Atarotadara ukageza i Betihoroni yo haruguru. 6 Urugabano rw'iburengerazuba rukagarukira i Mikimetati ikasikazi, maze rugakebereza iburasirazuba rukajya i Tanatishilo, rukanyura iburasirazuba bw'i Yanowa. 7 Kandi rukava i Yanowa rukamanukana Ataroti n'i Nāra rukagera i Yeriko, rukagarukira kuri Yorodani, 8 rukagera i Tapuwa rugakomeza iburasirazuba rukagera ku kagezi kitwa Kana, maze rukagarukira ku nyanja. Iyo ni yo gakondo y'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari, 9 hamwe n'imidugudu yarobanuriwe Abefurayimu hagati ya gakondo y'Abamanase, imidugudu yose n'ibirorero byayo. 10 Ariko ntibirukanayo Abanyakanāni babaga i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturana n'Abefurayimu na bugingo n'ubu, bahinduka abaretwa babo. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda