Yonasi 3 - Bibiliya YeraYona yongera gutumwa i Nineve 1 Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti 2 “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.” 3 Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk'uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw'iminsi itatu. 4 Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw'umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.” 5 Maze ab'i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y'abandi. 6 Ijambo rigera ku mwami w'i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y'ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu. 7 Ategekana itegeko n'abatware be b'intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y'amashyo n'imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi, 8 ahubwo abantu n'amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n'urugomo bagira. 9 Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw'inkazi yari ifite ntiturimbuke!” 10 Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda