Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 17 - Bibiliya Yera


Yesu asabira abigishwa be n'abandi bose bazamwizera

1 Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,

2 nk'uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.

3 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo.

4 Nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.

5 Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.

6 “Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.

7 None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe,

8 kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by'ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.

9 “Ndabasabira. Sinsabira ab'isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,

10 kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo.

11 Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe.

12 Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.

13 Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo.

14 Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab'isi barabanga kuko atari ab'isi, nk'uko nanjye ntari uw'isi.

15 Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.

16 Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi.

17 Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.

18 Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi,

19 kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejwe ukuri.

20 “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo,

21 ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye.

22 Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe.

23 Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk'uko wankunze.

24 “Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.

25 Data ukiranuka, ab'isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n'aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye.

26 Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan