Yohana 16 - Bibiliya YeraYesu abwira abigishwa yuko bazarenganywa 1 “Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha. 2 Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. 3 Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. 4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. “Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe. Umumaro Umwuka Wera azabagirira 5 Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’ 6 Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda. 7 “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. 8 Ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9 iby'icyaha, kuko batanyizeye, 10 n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, 11 n'iby'amateka kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. 12 “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13 Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. 14 Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’ 16 “Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.” 17 Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ” 18 Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.” 19 Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’? 20 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab'isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero. 21 Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n'uko umuntu avutse mu isi. 22 Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n'umunezero wanyu nta muntu uzawubaka. 23 Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. 24 Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye. 25 “Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye. 26 Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data, 27 kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana. 28 Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.” 29 Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye. 30 Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.” 31 Yesu arabasubiza ati “None murizeye? 32 Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. 33 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda