Yohana 15 - Bibiliya YeraYesu acira abigishwa umugani w'umuzabibu n'amashami yawo 1 “Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. 2 Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. 3 None mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye. 4 Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. 5 “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. 6 Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya. 7 Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. 8 Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. 9 “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. 10 Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe. 11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n'umunezero wanyu ube wuzuye. 12 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze. 13 Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze. 14 Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. 15 Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. 16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe. 17 Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane. Uko ab'isi banga Yesu kandi bakanga n'abe 18 “Ab'isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga. 19 Iyo muba ab'isi, ab'isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab'isi, ahubwo nabatoranyije mu b'isi, ni cyo gituma ab'isi babanga. 20 Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n'iryanyu na ryo bazaryitondera. 21 Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we. 22 Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo. 23 Unyanga aba yanze na Data. 24 Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data. 25 Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiye ubusa.’ 26 “Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya. 27 Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda