Yohana 14 - Bibiliya YeraYesu ni inzira n'ukuri n'ubugingo 1 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. 2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4 Kandi aho njya, inzira murayizi.” 5 Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?” 6 Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. 7 Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.” 8 Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.” 9 Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’? 10 Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye. 11 Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n'ibyo mvuga, munyizezwe n'imirimo nkora ubwayo. 12 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n'iyiruta, kuko njya kwa Data. 13 Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. 14 Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora. Yesu abasezeranya kuboherereza Umwuka Wera 15 “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. 16 Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, 17 ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe. 18 “Sinzabasiga nk'impfubyi, ahubwo nzaza aho muri. 19 Hasigaye umwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho. 20 Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe. 21 “Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.” 22 Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab'isi?” 23 Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we. 24 Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye. Yesu asezera ku bigishwa be 25 “Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26 ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose. 27 “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye. 28 Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n'uko njya kwa Data kuko Data anduta. 29 Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere. 30 Sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w'ab'iyi si aza kandi nta cyo amfiteho, 31 ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab'isi bamenye ko munkunda. “Nimuhaguruke tuve hano. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda