Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 13 - Bibiliya Yera


Yesu yoza ibirenge by'abigishwa be

1 Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.

2 Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.

3 Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo,

4 ahaguruka aho yarīraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza.

5 Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by'abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.

6 Nuko yegera Simoni Petero na we aramubaza ati “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?”

7 Yesu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.”

8 Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati “Nintakōza nta cyo tuzaba duhuriyeho.”

9 Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n'amaboko, umese n'umutwe.”

10 Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.”

11 Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we.

12 Nuko amaze kubōza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye?

13 Munyita Shobuja n'Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.

14 Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n'Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.

15 Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk'uko mbakoreye.

16 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye.

17 Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora.

18 “Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo ‘Urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.’

19 Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba muzizere ko ndi We.

20 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese wemera Uwantumye ari jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n'Uwantumye.”


Yuda Isikariyota ava mu bandi
( Mat 26.20-25 ; Mar 14.17-21 ; Luka 22.21-23 )

21 Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”

22 Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.

23 Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga.

24 Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati “Umubaze uwo avuze uwo ari we.”

25 Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati “Databuja, ni nde?”

26 Yesu aramusubiza ati “Uwo ndi bukoreze inogo nkayimuha, ni we uwo.” Nuko akojeje inogo, arayenda ayiha Yuda Isikariyota mwene Simoni.

27 Hanyuma yo guhabwa iyo nogo, ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yesu aramubwira ati “Icyo ukora gikore vuba.”

28 Ariko nta n'umwe wo mu bari bicaye basangira na we, wamenye icyatumye amubwira atyo.

29 Kuko Yuda yari afite umufuka w'impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Genda ugure ibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.”

30 Nuko Yuda amaze kwakira inogo, muri ako kanya arasohoka kandi hari nijoro.


Itegeko rishya ryo gukundana

31 Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w'umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we.

32 Kandi Imana ubwo yubahirijwe muri we, na yo izamwubahiriza muri yo ubwayo, kandi izamwubahiriza vuba.

33 Bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘Aho njya ntimubasha kuhajya’, namwe ni ko mbibabwira ubu.

34 Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk'uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.

35 Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”


Yesu avuga ko Petero ari bumwihakane
( Mat 26.31-35 ; Mar 14.27-31 ; Luka 22.31-34 )

36 Simoni Petero aramubaza ati “Databuja, urajya he?” Yesu aramusubiza ati “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.”

37 Petero aramusubiza ati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni ik, ko nzanagupfira?”

38 Yesu aramusubiza ati “Uzampfira? Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan