Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 12 - Bibiliya Yera


Yesu asīgwa amavuta na Mariya
( Mat 26.6-13 ; Mar 14.3-9 )

1 Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.

2 Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira.

3 Mariya yenda igice cy'indatira y'amavuta meza nk'amadahano y'agati kitwa narada y'igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta.

4 Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati

5 “Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?”

6 Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w'impiya, akība ibyo babikagamo.

7 Yesu aravuga ati “Nimumureke ayabikire umunsi nzahambwa,

8 kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.”

9 Abantu benshi b'Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye.

10 Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we,

11 kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu.


Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n'indogobe
( Mat 21.1-11 ; Mar 11.1-11 ; Luka 9.28-40 )

12 Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo,

13 benda amashami y'imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, ni we Mwami w'Abisirayeli.”

14 Yesu abonye icyana cy'indogobe, acyicaraho nk'uko byanditswe ngo

15 “Witinya, mukobwa w'i Siyoni, Dore Umwami wawe araje, Ahetswe n'icyana cy'indogobe.”

16 Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.

17 Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya.

18 Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso.

19 Nuko Abafarisayo baravugana bati “Murarora yuko murushywa n'ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.”


Abagiriki bashaka kureba Yesu

20 Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,

21 basanga Filipo w'i Betsayida y'i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.”

22 Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu.

23 Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w'umuntu ahabwe ubwiza bwe.

24 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

25 Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.

26 Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n'umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.

27 “None umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo?

28 Data, ubahiriza izina ryawe.” Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”

29 Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.” Abandi bati “Ni marayika uvuganye na we.”

30 Yesu arabasubiza ati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu.

31 Ubu urubanza rw'ab'isi rurasohoye, ubu umutware w'ab'iyi si abaye igicibwa.

32 Nanjye nimanikwa hejuru y'isi, nzireherezaho abantu bose.”

33 Ibyo yabivugiye kugaragaza urupfu yendaga gupfa urwo ari rwo.

34 Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w'umuntu ni nde nyine?”

35 Yesu arababwira ati “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.

36 Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b'umucyo.” Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabīhisha.

37 Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,

38 kugira ngo ijambo ry'umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo “Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde?”

39 Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvuga ati

40 “Yabahumye amaso, ibanangira imitima, Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima, Bagahindukira ngo mbakize.”

41 Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga.

42 Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw'Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi,

43 kuko bakundaga gushimwa n'abantu kuruta gushimwa n'Imana.

44 Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye,

45 numbonye aba abonye uwantumye.

46 Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima.

47 Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jye umuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza.

48 Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w'imperuka.

49 Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n'ibyo nkwiriye kwigisha.

50 Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan