Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yohana 11 - Bibiliya Yera


Yesu azura Lazaro

1 Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w'i Betaniya, ikirorero cy'iwabo wa Mariya na Marita mwene se.

2 Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w'uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye.

3 Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwo ukunda ararwaye.”

4 Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w'Imana ahimbazwa.”

5 Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro.

6 Nuko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari.

7 Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubire i Yudaya.”

8 Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?”

9 Yesu arabasubiza ati “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n'abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona,

10 ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.”

11 Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”

12 Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.”

13 Nyamara Yesu yavugaga iby'urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw'ibitotsi.

14 Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye.

15 Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.”

16 Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.”

17 Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro.

18 I Betaniya hari bugufi bw'i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n'eshanu.

19 Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye.

20 Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu.

21 Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.

22 Kandi n'ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.”

23 Yesu aramubwira ati“Musaza wawe azazuka.”

24 Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w'imperuka.”

25 Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,

26 kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” s

27 Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w'Imana ukwiriye kuza mu isi.”

28 Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.”

29 Abyumvise ahaguruka vuba aramusanga.

30 Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze.

31 Abayuda bari bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhoza, babonye uburyo ahagurutse vuba asohoka baramukurikira, batekereza ko agiye mu gituro kuririrayo.

32 Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.”

33 Yesu amubonye arira, n'Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika,

34 arababaza ati “Mbese mwamushyize he?” Baramusubiza bati “Databuja, ngwino urebe.”

35 Yesu ararira.

36 Abayuda baravuga bati “Dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga!”

37 Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Uyu ko ahumura impumyi, ntaba yarabashije kubuza n'uyu ntapfe?”

38 Yesu yongera gusuhuza umutima, agera ku gituro. Cyari isenga ishyizweho igitare ku munwa.

39 Yesu arababwira ati “Nimukureho igitare.” Marita mushiki w'uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.”

40 Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw'Imana’?”

41 Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati “Data, ndagushimye kuko unyumvise.

42 Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw'abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.”

43 Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.”

44 Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.”


Abayuda bajya inama yo kwica Yesu
( Mat 26.1-15 ; Mar 14.1-2 ; Luka 22.1-2 )

45 Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera,

46 ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze.

47 Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi?

48 Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n'ubwoko bwacu.”

49 Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka arababwira ati “Nta cyo muzi.

50 Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?”

51 Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko,

52 ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b'Imana batatanye abateranirize hamwe.

53 Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica.

54 Nuko Yesu ntiyaba akigenda mu Bayuda ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu gihugu kiri bugufi bw'ubutayu mu mudugudu witwa Efurayimu, agumanayo n'abigishwa be.

55 Kuko Pasika y'Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze.

56 Bashaka Yesu, babazanya bahagaze mu rusengero bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?”

57 Ariko abatambyi bakuru n'Abafarisayo bari bategetse yuko umuntu namenya aho ari, abibamenyesha bakamufata.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan