Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 41 - Bibiliya Yera

1 “Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho. Mbese umuntu ntiyazira n'uko ayirebye gusa?

2 Nta ntwari yahangara kuyibyutsa, None se ni nde wabasha kumpagarara imbere?

3 Ni nde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture? Ibiri munsi y'ijuru byose ni ibyanjye.

4 “Sinzareka kuvuga iby'ingingo zayo, Cyangwa ububasha bw'imbaraga zayo, Cyangwa umubyimba wayo mwiza.

5 Ni nde wabasha kuyambura umwambaro wayo w'inyuma? Ni nde wakwishyira mu rwasaya rwayo?

6 Ni nde wabasha kwasamura akanwa kayo? Amenyo yayo uko ameze atera ubwoba.

7 Imvuvu zayo zikomeye ni zo bwibone bwayo, Zibumbabumbiye hamwe zimeze nk'izihambiranijwe.

8 Ndetse rumwe rusobekerana n'urundi, Bituma ari nta mwuka uzinyuramo.

9 Zirasobekeranye, Zirafatanye ndetse ntabwo zatandukana.

10 Kwitsamura kwayo kuvamo umucyo, Kandi amaso yayo ameze nko gutambika k'umuseke.

11 Mu kanwa kayo havamo amafumbi agurumana, Hakavamo ibishashi by'umuriro.

12 Mu mazuru yayo hacucumuka umwotsi, Nk'uva mu nkono ibira cyangwa imbingo zitwitswe.

13 Umwuka wayo ukongeza amakara, Kandi mu kanwa kayo havamo ibirimi by'umuriro.

14 Mu ijosi ryayo habamo gukomera, Igitinyiro cyayo kiyihamiriza imbere.

15 Inyama zo ku mubiri wayo ziromekeranye, Ziyifasheho ntabwo zijegajega.

16 Umutima wayo ukomeye nk'ibuye, Ni ukuri ukomeye nk'urusyo.

17 Iyo yegutse intwari ziratinya, Ubwoba bukazisaza.

18 Naho hagira uyerekezaho inkota cyangwa icumu, Cyangwa umwambi cyangwa icumu ry'irihima, nta cyo byamara.

19 Ibyuma ikabireba nk'ibyatsi, Kandi umuringa ikawugereranya nk'igiti cyaboze.

20 Umwambi ntiwayihungisha, Amabuye y'umuhumetso ayihindukira nk'umurama.

21 Ubuhiri ibureba nk'ibikūri, Iseka guhinda ku icumu.

22 Ku nda yayo ni ibivuvu bityaye, Ku byondo ihahindura ibikuruzi.

23 Iyo igeze imuhengeri irahavuguta, Ikahahindura ifuro nk'inkono ibira, Ituma inyanja imera nk'amavuta.

24 Inyuma yayo ihasiga inzira iboneye, Umuntu yatekereza ko imuhengeri hadendeje urubura.

25 Nta yindi ihwanye na yo iri ku isi, Yavutse itagira ubwoba.

26 Yitegereza ibiri hejuru byose, Ni yo mwami w'abana b'abibone bose.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan