Yobu 40 - Bibiliya Yera1 Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati 2 “Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka? Ugayisha Imana nasubize.” 3 Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati 4 “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa. 5 Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza, Ndetse kabiri ariko sinakongera.” 6 Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati 7 “Noneho kenyera kigabo, Ngiye kukubaza nawe unsubize. 8 Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse? Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza? 9 Harya uhwanije n'Imana amaboko? Wabasha guhindisha ijwi nka yo? 10 Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza, Kandi wiyambike icyubahiro n'ubwiza. 11 Sandaza uburakari bwawe busesekare, Kandi witegereze umwibone wese umucishe bugufi. 12 Urebe umwiraririzi umuzitse acogore, Kandi ukandagirire abanyabyaha aho bari. 13 Bose ubashyire mu mukungugu, Mu maso habo uhakingiranire mu bwihisho. 14 Ni bwo nzakwemera, Yuko ukuboko kwawe kw'iburyo kubasha kugukiza. 15 Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe, Irya ubwatsi nk'inka. 16 Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo, N'ububasha bwayo buri mu mitsi y'inda yayo. 17 Izunguza umurizo wayo nk'umwerezi, Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye. 18 Amagufwa yayo ameze nk'imiheha y'umuringa, Amaguru yayo ameze nk'ibihindizo by'ibyuma. 19 “Mu byaremwe n'Imana ni yo ngenzi, Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota. 20 Ni ukuri imisozi iyibera urwuri, Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira. 21 Yiryamira munsi y'ibiti bifite ibicucu, Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka. 22 Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo, Igakikizwa n'imikingo yo ku mugezi. 23 Dore iyo umugezi wuzuye ntiruha ihinda umushyitsi, Naho Yorodani yakuzura ikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho. 24 Mbese hari uwayifata iri maso, Cyangwa agapfumuza izuru ryayo ikigobwe? 25 “Mbese wabasha kurobesha Lewiyatani ururobo, Cyangwa gufatisha ururimi rwayo umugozi? 26 Washobora gushyira umugozi mu izuru ryayo, Cyangwa gutoboza akasaya kayo ururobo? 27 Mbese yagutakira cyane, Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya, 28 Aho yasezerana nawe, Kugira ngo ikubere umugaragu iminsi yose? 29 Wayikinisha nk'ukinisha inyoni? Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe? 30 Abarobyi bayicuruza se? Bayigabanya abagenza? 31 Cyo ye wabasha kuzuza uruhu rwayo imyambi, Cyangwa umutwe wayo ibigobe? 32 Kuyibangurira ukuboko, Wibuke ko ari intambara ukugerure. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda