Yobu 39 - Bibiliya Yera1 “Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira? Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa? 2 Washobora kumenya amezi zimara zihaka? Cyangwa se uzi igihe zibyarira? 3 Zirahēra zikabyara abana bazo, Kwerera kwazo kugashira. 4 Abana bazo barakomera bagakurira mu gasozi, Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho. 5 “Ni nde washumuye imparage? Ni nde wazizituye, 6 Izo nahaye ubutayu ngo zibubemo, N'igihugu cy'ubukuna nkaziha ho ubuturo bwazo? 7 Zanga urusaku rwo mu mudugudu, Kandi ntabwo zumva urwamu rw'uziyoboye. 8 Zizerera mu misozi aho zirisha, Zikahuka zikajya gushaka intohera z'ubwatsi. 9 “Mbese imbogo yakwemera kugukorera? Cyangwa yaguma mu kiraro cyawe? 10 Wabasha kuyizirikisha umugozi ngo uyihingishe? Cyangwa yasanza mu bikombe igukurikiye? 11 Wayiringira kuko imbaraga zayo ari nyinshi? Cyangwa wayiharira umurimo wawe? 12 Wakwiringira yuko yasarura imyaka yawe, Ikayirunda ku mbuga yawe? 13 “Amababa y'imbuni iyakungutana ubwibone, Ariko se amababa yayo n'amoya yayo si ubwiza gusa? 14 Kuko amagi yayo iyatera ku butaka, Agashyuhira mu mukungugu, 15 Ikibagirwa yuko ikirenge cyabasha kuyahwata, Cyangwa yuko inyamaswa yabasha kuyakandagira. 16 Igirira ibyana byayo nabi nk'ibitari ibyayo, Nubwo imirimo yayo ari ubusa, Ntibiyitera ubwoba, 17 Kuko Imana yayimye ubwenge, Kandi ntiyihe kujijuka. 18 Iyo igurutse, Isuzugura ifarashi n'uyigenderaho. 19 “Mbese ni wowe wahaye ifarashi imbaraga? Cyangwa ni wowe wayiteye umugāra uhungabana ku ijosi ryayo? 20 Ni wowe wayihaye gusimbuka nk'inzige? Ubwiza bwo kwivuga kwayo butera ubwoba, 21 Ikaraha mu gikombe ikishimira imbaraga zayo, Ikajya gusanganira ingabo. 22 Isuzugura ubwoba nta cyo itinya, Ndetse ntabwo ihindukira ngo ihunge inkota. 23 Ikirimba kijegerera hejuru yayo, Umuheto n'icumu rirabagirana, n'agacumu. 24 Uburakari bwayo bukaze butuma iyogoza isi, Kandi iyo yumvise ijwi ry'impanda ntirituma ihagarara. 25 Iyo yumvise impanda hose irivuga, Kandi ikarehera intambara ikiri kure, Guhinda kw'abagaba n'urusaku. 26 “Mbese agaca kagurukishwa n'ubwenge bwawe, Iyo karamburiye amababa yako aherekeye ikusi? 27 Igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe, Rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru? 28 Kiba mu bitare kikarikaho, No mu bihanamanga mu masenga yabyo. 29 Gihigisha ijisho ryacyo rishaka icyo gifata, Amaso yacyo akabibona biri kure. 30 N'ibyana byacyo binyunyuza amaraso, Kandi aho intumbi ziri ni ho kijya.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda