Yobu 38 - Bibiliya YeraImana isubiza Yobu 1 Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati 2 “Uwo ni nde wangiza inama N'amagambo atarimo ubwenge? 3 Noneho kenyera kigabo, Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize. 4 Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge. 5 Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi? 6 Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka, 7 Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b'Imana bose bakarangurura ijwi ry'ibyishimo? 8 Ni nde wugariye amarembo y'inyanja, Igihe yavaga mu nda y'isi, 9 Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro, N'umwijima w'icuraburindi ukayibera ingobyi, 10 Nkayiha itegeko ryanjye, Nkayishyiraho imyugariro n'amarembo, 11 Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge, Aha ni ho imiraba yawe y'ubwibone izagarukira?’ 12 “Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya, Ugatambikisha umuseke igihe cyawo, 13 Kugira ngo ufate ku mpera z'isi, Uzikunkumuremo abanyabyaha? 14 Ihinduka nk'ibumba rikozweho ikimenyetso, Ndetse ibintu byose bigaragara nk'ibyambaye. 15 Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo, N'ukuboko kubanguwe kuravunika. 16 “Mbese wageze ku masōko y'inyanja, Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw'imuhengeri? 17 Hari ubwo wugururiwe amarembo y'urupfu, Cyangwa se wabonye amarembo y'igicucu cy'urupfu? 18 Mbese wamenya neza ubugari bw'isi? Bivuge niba ubizi byose. 19 “Inzira igana ku buturo bw'umucyo iri he? Umwijima na wo aho uba ni hehe, 20 Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo, Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo? 21 Urabizi kuko wari waravutse, N'imibare y'iminsi yawe ikaba ari myinshi. 22 “Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi, Cyangwa wabonye ububiko bw'urubura? 23 Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, Umunsi w'intambara no kurwana. 24 Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira? Umuyaga w'iburasirazuba usandaye ku isi ugana he? 25 “Ni nde waciye imigende y'umwuzūre, Cyangwa inzira y'umurabyo w'inkuba, 26 Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu, Mu butayu budaturwa, 27 Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa, Ngo ahameze ubwatsi butoshye? 28 Mbese imvura igira se? Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by'ikime? 29 Barafu yavuye mu nda ya nde? N'iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye? 30 Amazi arihisha akamera nk'ibuye, No hejuru y'imuhengeri hahinduka barafu. 31 “Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya, Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni? 32 Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo? Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n'abana bayo? 33 Uzi amategeko ayobora ijuru? Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi? 34 “Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe, Kugira ngo amazi menshi akwisukeho? 35 Washobora kohereza imirabyo ikagenda, Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’? 36 Ni nde washyize ubwenge mu mutima w'umuntu? Ni nde wawuhaye kujijuka? 37 Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge? Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru, 38 Igihe umukungugu uhinduka icyondo, N'ubutaka bw'ibinonko bigafatana? 39 “Mbese washobora guhigira intare y'ingore umuhīgo? Cyangwa ugahaza imigunzu y'intare, 40 Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo, N'igihe zubikiye ziri mu gico? 41 Ni nde ushakira igikona ibyokurya, Igihe ibyana byacyo bitakira Imana, Bizererezwa no gushaka ibyokurya? |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda