Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 37 - Bibiliya Yera

1 “Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi, Umutima ugakuka.

2 Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw'ijwi ryayo, No guhinda kuva mu kanwa kayo.

3 Umuhindo waryo iwukwiza munsi y'ijuru hose, N'umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z'isi.

4 Hanyuma yayo ijwi rikaririma, Igahindisha ijwi ry'icyubahiro cyayo, N'iyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa.

5 Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje, Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.

6 Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’, N'imvura yamagira na yo ikayibwira ityo, Ndetse n'imvura y'umurindi.

7 Igaganyaza amaboko y'abantu bose, Kugira ngo abo yaremye bose babimenye.

8 Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho, Zikaguma mu burumba bwazo.

9 Umugaru urahindura uturutse ikusi, N'imbeho igaturuka ikasikazi.

10 Iyababa izanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana, Maze amazi adendeje agafatana.

11 Ni ukuri itwaza ibicu bya rukokoma amazi, Isanza ibicu birimo umurabyo wayo.

12 Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga, Kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose, Biri hejuru y'isi ituwemo n'abantu.

13 Igituma ibizana, Ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.

14 “Umva ibi yewe Yobu, Hagarara witegereze imirimo y'Imana itangaza.

15 Mbese uzi uko Imana iyisohoza, Kandi uko itegeka umurabyo w'igicu cyayo kurabya?

16 Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse, Yuko ari ibitangaza by'Iyo ifite ubwenge butunganye?

17 Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka, Iyo umuyaga w'ikusi woroshye mu gihugu?

18 Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije n'Imana? Ko rikomeye nk'indorerwamo iyagijwe!

19 Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira, Kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya.

20 Mbese yabwirwa ko nshaka kuvugana na yo? Cyangwa se hariho umuntu wakwifuza kumirwa bunguri?

21 “Kandi n'ubu abantu ntibareba umucyo urabagiranira mu ijuru, Ariko umuyaga urahita ukeyura ibicu.

22 Ubwiza buhebuje bugaturuka ikasikazi, Imana ifite ubwiza buteye ubwoba.

23 Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira, Ifite ububasha buhebuje, Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi, Nta bwo irenganya.

24 Ni cyo gituma abantu bayubaha, Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan