Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 35 - Bibiliya Yera

1 Elihu akomeza gusubiza ati

2 “Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti ‘Gukiranuka kwanjye kuruta ukw'Imana’?

3 Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’ Kandi uti ‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’

4 Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe.

5 “Itegereze mu ijuru urebe, Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba.

6 Niba warakoze icyaha hari icyo uyitwaye? Kandi ibicumuro byawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki?

7 Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye? Cyangwa se icyo ihabwa n'ukuboko kwawe ni iki?

8 Icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe, Kandi umwana w'umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira.

9 “Batakishwa no kurengana kwinshi, Ku bwo kubabazwa n'amaboko y'abakomeye ni cyo kibatera gutabaza.

10 Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he? Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro,

11 Ikatwigisha kuruta inyamaswa zo mu isi, Kandi ikaduha ubwenge kuruta ibisiga byo mu kirere.’

12 Nuko barataka ariko ntihagira ubasubiza, Bitewe n'ubwibone bw'abanyabyaha.

13 Ni ukuri Imana ntiyumvira ibyo ubusa. Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho.

14 “Nubwo uvuga ko utayireba, Ariko urubanza ruri imbere yayo, Nawe uyirindīra.

15 Ariko noneho kuko idahōresha uburakari bwayo, Ntiyite ku gasuzuguro cyane,

16 Ni cyo cyatumye Yobu abumburira ubusa akanwa ke, Akagwiza amagambo atagira icyo azi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan