Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 34 - Bibiliya Yera

1 Maze Elihu yongera kuvuga ati

2 “Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe, Namwe abajijutse muntegere amatwi,

3 Kuko ugutwi gusobanura amagambo, Nk'uko akanwa kumva ibyokurya.

4 Twihitiremo igitunganye, Twimenyere icyiza turi kumwe.

5 “Yobu yavuze ati ‘Ndi umukiranutsi, Kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye.

6 Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk'umubeshyi, Uruguma rwanjye rurenze urukiriro, Nubwo nta gicumuro mfite.’

7 Mbese hariho umuntu umeze nka Yobu, Unywa gukobwa nk'ugotomera amazi?

8 Agenda yibanisha n'inkozi z'ibibi, Kandi akagendana n'abanyabyaha.

9 Kuko yavuze ati ‘Nta cyo bimariye umuntu kwishimana Imana.’

10 “Nuko rero nimuntegere amatwi, Mwa bantu bajijutse mwe, Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, N'Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,

11 Kuko izitūra umuntu ibihwanye n'umurimo we, Izaha umuntu wese kubona ibihwanye n'imigenzereze ye.

12 Ni ukuri ntabwo Imana yakora ibibi, Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza.

13 Ni nde wayihaye gutwara isi? Cyangwa ni nde wayiringanirije ibyaremwe byose?

14 Yakwitegereza abantu, Ikisubiranira umwuka no guhumeka byayo,

15 Ibyaremwe byose byapfira rimwe, Umuntu na we agasubira mu mukungugu.

16 “Noneho niba ujijutse umva ibi, Utegere amatwi ijwi ry'amagambo yanjye.

17 Mbese uwanga gukiranuka yategeka? Wacira Ikiranuka kandi Ikomeye urubanza?

18 Birakwiriye se kubwira umwami uti ‘Uri mubi’? Cyangwa ab'imfura uti ‘Muri babi’?

19 Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni, Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene, Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo.

20 Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku, Abantu baradandabirana bakagendanirako, Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize.

21 “Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y'umuntu, Kandi ireba amajya ye yose.

22 Nta mwijima cyangwa igicucu cy'urupfu, Aho inkozi z'ibibi zishobora kwihisha.

23 Kuko itagomba kongera kwitegereza umuntu, Kugira ngo yirirwe isubira mu rubanza.

24 Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka, Igashyira abandi mu kigwi cyazo.

25 Kuko izi imirimo yazo, Kandi izubika nijoro zikarimbuka.

26 Izikubita nk'abantu babi, Ku mugaragaro imbere y'abandi barora,

27 Kuko zayiteshutse, Ntizite ku nzira zayo zose.

28 Bagatuma gutaka kw'abakene kuyigeraho, Kandi ikumva gutaka kw'abarengana.

29 “Iyo itanze amahoro ni nde wabasha gutera amahane? Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba? Uko yagira benshi ni ko yagira n'umwe,

30 Kugira ngo utubaha Imana atima, Kandi ngo hatagira utega abantu umutego.

31 “Hari uwabwiye Imana ati ‘Narahanwe sinzongera gucumura,

32 Icyo ntabonye ukinyigishe, Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’

33 Mbese ingororano yayo uyangishwa n'uko idakora icyo ushaka? Kuko ari wowe ukwiriye guhitamo atari jye, Nuko vuga icyo uzi.

34 “Abantu bajijutse, Ndetse abantu bose bazi ubwenge banyumva, Bazambwira bati

35 ‘Yobu yavuze icyo atazi, Kandi amagambo ye ntiyarimo ubwenge.’

36 “Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo, Kuko asubiza nk'abanyabyaha.

37 Kuko yongera ubugome ku cyaha cye, Agakoma mu mashyi muri twe atangara, Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan