Yobu 33 - Bibiliya Yera1 “Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga, Kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose. 2 Dore ubu mbumbuye umunwa wanjye, Ururimi rwanjye ruvugiye mu kanwa kanjye. 3 Amagambo yanjye agaragaze gutungana k'umutima wanjye, Kandi ibyo nzi ururimi rwanjye rurabivuga ntafite uburyarya. 4 Mwuka w'Imana ni we wandemye, Kandi guhumeka kw'Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho. 5 “Nubishobora unsubize, Amagambo yawe uyatunganirize imbere yanjye, Uhagarare ushikamye. 6 Dore mpwanye nawe imbere y'Imana, Nanjye nabumbwe mu gitaka. 7 Umva igitinyiro cyanjye ntikizagutinyisha, Kandi ukuboko kwanjye ntikuzakuremerera. 8 “Ni ukuri wavuze numva, Kandi numvise amagambo y'ijwi ryawe uti 9 ‘Ndaboneye nta gicumuro mfite, Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo. 10 Ariko rero Inshakaho impamvu, Indebaho nk'umwanzi wayo. 11 Ibirenge byanjye ibishyira mu mbago, Yitegereza inzira zanjye zose.’ 12 “Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse, Kuko Imana isumba abantu. 13 Ni iki gituma uyigisha impaka, Kuko itagomba gusobanura ibyayo? 14 Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho. 15 Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo. 16 Ni ho yumvisha amatwi y'abantu, Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha, 17 Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye, Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe. 18 Ubugingo bwe iburinda rwa rwobo, No kubaho kwe ikakurinda kurimburwa n'inkota. 19 Maze kandi ahanwa n'umubabaro ari ku buriri bwe, Ahora aribwa mu magufwa ntahweme, 20 Bigatuma ubugingo bwe buhurwa ibyokurya, N'umutima we ukanga ibiryoshye. 21 Umubiri we urananuka ntube ukigaragara, N'amagufwa ye atagaragaraga akānama. 22 Ni ukuri ubugingo bwe bwegera ikuzimu, No kubaho kwe kwerekeye ku barimbuzi. 23 “Niba abonekerwa na marayika w'umurengezi, Ni inyamibwa imwe mu gihumbi, Wamenyesha umuntu inzira akwiriye kunyuramo. 24 Ni ho Imana yamubabarira iti ‘Murokore kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo, Nabonye Umucunguzi.’ 25 Umubiri we uzagwa itoto birushe uw'umwana, Asubire mu busore bwe. 26 Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe, Bituma ayireba mu maso anezerewe, Kandi igarurira umuntu gukiranuka kwe. 27 Aririmbira imbere y'abantu ati ‘Naracumuye nkagoreka ibyari bigororotse, Ariko nta cyo byamariye. 28 Nyamara yancunguriye ubugingo ngo butajya muri rwa rwobo, Kandi kubaho kwanjye kuzareba umucyo.’ 29 “Dore ibyo byose bikorwa n'Imana, Igenza ityo umuntu kabiri ndetse gatatu, 30 Kugira ngo igarure ubugingo bwe ngo butajya ikuzimu, Abone kumurikirwa n'umucyo w'abazima. 31 “Huguka cyane Yobu we, untegere amatwi, Uceceke nanjye mvuge. 32 Niba ufite icyo kuvuga unsubize, Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza. 33 Niba ari nta cyo untegere amatwi, Ceceka nanjye nkwigishe ubwenge.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda