Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 32 - Bibiliya Yera


Ibya Elihu

1 Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi.

2 Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.

3 Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu.

4 Ariko Elihu yari yarindiriye kuvugana na Yobu, kuko bamurutaga ubukuru.

5 Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza, uburakari bwe burabyuka.

6 Nuko Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi aravuga ati “Ndi muto namwe muri abasaza, Ni cyo cyatumye ntinya, Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.

7 Naravuze nti ‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga, Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigisha ubwenge.’

8 Ariko mu bantu harimo umwuka, Kandi guhumeka kw'Ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka.

9 Abakuze si bo bazi ubwenge, N'abasaza si bo bamenya imanza.

10 Ni cyo gitumye mvuga nti ‘Nimuntegere amatwi, Nanjye mbumvishe icyo nibwira.

11 Dore narindiriye amagambo yanyu, Mugitekereza ibyo kuvuga, Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’

12 Ni ukuri nahugukiye kubumva, Ariko nta n'umwe muri mwe wemeje Yobu, Cyangwa ngo amusubize ku byo yavuze.

13 Mwitonde kugira ngo mutavuga muti ‘Ni twe twaronse ubwenge, Nta muntu wamutsinda yatsindwa n'Imana.’

14 Si jye yerekejeho amagambo ye, Nanjye sinamusubiza amagambo nk'ayanyu.

15 “Barumirwa ntibongera gusubiza, Ntibagira ijambo bavuga.

16 Mbese mpore kuko nta cyo bavuga, Kuko bahagaze ntibongere gusubiza?

17 Jyeho ngiye gusubiza, Ngiye kuvuga icyo ntekereza.

18 Kuko amagambo anyuzuyemo, Umutima undimo uraniga.

19 Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira, Nk'intango nshya igiye guturika.

20 Ngiye kuvuga kugira ngo noroherwe, Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize.

21 Ne kurobanura abantu ku butoni, Cyangwa kugira uwo nshyeshya.

22 Kuko ntazi gushyeshya, Nashyeshya Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan