Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 30 - Bibiliya Yera

1 “Ariko noneho abo nduta ubukuru, Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge, Ndetse na ba se nagayaga simbegereze n'imbwa zirinda umukumbi wanjye.

2 Ni ukuri imbaraga z'amaboko yabo zamarira iki, Ko ari abantu b'indogore batazarama?

3 Bahoroteshejwe n'ubukene n'inzara, Baguga umukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu.

4 Batungwa n'intārano zo mu bihuru, Kandi bahonda inguri ho ibyokurya byabo.

5 Bagacibwa mu bantu, Bahabwa induru nk'ibisambo,

6 Bigatuma batura mu mikoke, Mu myobo yo mu butaka no mu masenga.

7 Basakuriza mu bihuru, Biryamira hamwe munsi y'ibisura.

8 Ni abana b'abapfapfa, ni ukuri ni abana b'abatindi, N'ibicibwa mu gihugu.

9 “Noneho mpindutse imbyino yabo, Ni ukuri ndi iciro ry'imigani yabo.

10 Baranzinutswe baranyitaruye, Kandi ntibatinya kuncira mu maso.

11 Ubwo Imana yaregūye injishi y'umuheto wayo ikambabaza, Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye.

12 Iburyo bwanjye hahaguruka igitero, Basunika ibirenge byanjye, Bantegesha inzira zabo zirimbura.

13 Inzira yanjye barayica, Batebutsa amakuba yanjye ari abatagira gitabara.

14 Baje nk'abanyuze mu cyuho kinini, Bansumirira mu mivurungano.

15 Ibiteye ubwoba binyerekeyeho, Icyubahiro cyanjye cyagiye nk'umuyaga, Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk'igicu.

16 “Ubu ubugingo bwanjye bunshongeyemo, Iminsi y'umubabaro yanshyikiriye.

17 Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro, Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe.

18 Ku bw'imbaraga z'indwara yanjye, Umwambaro wanjye urahinyaraye, Urankanaga nk'ijosi ry'umwambaro wanjye.

19 Yanjugunye mu byondo, Mpinduka nk'umukungugu n'ivu.

20 “Ndagutakira nyamara ntunsubiza, Nahagarara ukantumbira.

21 Wampindukiye inkazi, Undeganisha imbaraga zose z'ukuboko kwawe.

22 Unteruza umuyaga ugatuma njyanwa na wo, Kandi umpinduza ubusa umugaru.

23 Nzi ko uzangeza ku rupfu, Mu nzu itegekewe abazima bose.

24 Ariko se umuntu ugiye kugwa ntiyarambura ukuboko? No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw'ibyo?

25 Mbese sinaririye uwari mu makuba, Umutima wanjye nturagaterwa agahinda n'umukene?

26 Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi, Nategerezaga umucyo hakaza umwijima.

27 Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze, Iminsi y'imibabaro ingezeho.

28 Ngenda nsuherewe singira izuba, Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru.

29 Ndi umuvandimwe w'imbwebwe, N'incuti y'imbuni.

30 Umubiri wanjye urirabuye unyomotseho, N'amagufwa yanjye yokejwe n'ubushyuhe.

31 Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga, N'umwironge ukagira ijwi ry'abarira.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan