Yobu 29 - Bibiliya Yera1 Maze Yobu yongera guca imigani ye ati 2 “Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera, Nko mu minsi Imana yandindaga! 3 Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe, Nkagendera mu mwijima nyobowe n'umucyo wayo, 4 Nk'uko nari meze mu minsi y'ubukwerere bwanjye, Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye. 5 Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye, Abana banjye bankikije. 6 Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n'amavuta, Urutare rukansukira imigezi y'amavuta ya elayo. 7 Iyo najyaga ku irembo ry'umudugudu, Ngatereka intebe yanjye mu muharuro, 8 Abasore barambonaga bakihisha, Na bo abasaza bakampagurukira bagahagarara. 9 Ibikomangoma byaracecekaga, Bikifata ku munwa. 10 Ijwi ry'imfura ryaroroshywaga, Ururimi rwazo rugafatana n'urusenge rw'akanwa kabo. 11 “Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe, N'ijisho ryambonaga ryamberaga umuhamya, 12 Yuko nakizaga umukene utaka, N'impfubyi na yo itagira gifasha. 13 N'uwendaga gupfa wese yansabiraga umugisha, Kandi ngatuma umutima w'umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa. 14 Nambaraga gukiranuka kukanyambika, Kutabera kwanjye kwari kumeze nk'umwitero n'ikamba. 15 Nari amaso y'impumyi n'ibirenge by'ikirema, 16 Nari se w'umukene, Ngakurikirana urubanza rw'uwo nari ntazi. 17 Navunaga inzasaya z'umunyabyaha, Nkamushikuza umunyago mu menyo ye. 18 “Maze nkavuga nti ‘Nzapfira mu rugo rwanjye, Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n'imisenyi. 19 Umuzi wanjye wari ushoreye mu mazi, N'ikime cyatondaga ku ishami ryanjye bukarinda bucya. 20 Ubwiza bwanjye bwahoraga bwiyuburura, Umuheto wanjye ugakomerera mu ntoki zanjye.’ 21 Abantu bantegeraga amatwi bagategereza, Bagaceceka ngo bumve inama yanjye. 22 Iyo namaraga kuvuga nta cyo basubizaga, Ibyo mvuze bikabatonyangaho. 23 Kandi bantegerezaga nk'imvura, Bakasama nk'abasamira imvura y'itumba. 24 N'iyo twahuzaga urugwiro na bo nseka, Ntibakundaga kubyemera, Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye. 25 Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababera umutware, Nkabamerera nk'umwami mu ngabo ze, Nk'umuhumuriza w'ababoroga. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda