Yobu 28 - Bibiliya Yera1 “Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo, N'izahabu ikagira uruganda icurirwamo. 2 Ubutare bukurwa mu butaka, N'ibuye riyengeshejwe rivamo umuringa. 3 Umuntu amaraho umwijima akawugenzura, Akagera mu maherezo y'urugabano, Akurikiranye amabuye ari mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu. 4 Acukura urwobo kure y'aho abantu batuye, Bakitendeka muri rwo kure y'abantu, Ntibahashinge ikirenge bakanagana hirya no hino. 5 Isi na yo ivamo ibyokurya, Kandi ikuzimu hayo habirindurwa nk'ahari umuriro. 6 Amabuye y'aho avamo safiro, Arimo umukungugu w'izahabu. 7 Iyo nzira nta gisiga kiyizi, N'ijisho ry'ikizu ntiryigeze kuyibona, 8 N'inyamaswa zībona ntabwo zayikandagiyemo, N'intare y'inkazi ntiyayinyuzemo. 9 “Umuntu arambura ukuboko kwe ku rutare rw'isarabwayi, Yubika imisozi ahereye mu mizi yayo. 10 Aca imikorogero mu bitare, Kandi ijisho rye ribona ibifite igiciro cyinshi byose. 11 Agomera imigezi ntitembe, Kandi agaragaza icyari gihishwe. 12 Ariko ubwenge bwo buzabonwa he? Cyangwa kumenya kuba hehe? 13 “Umuntu ntazi igiciro cyabwo, Kandi ntibubonwa mu gihugu cy'abazima. 14 Imuhengeri haravuga hati ‘Ntibundimo’, N'inyanja iti ‘Ntiburi kumwe nanjye.’ 15 Ntibuboneshwa n'izahabu, Kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo. 16 Ntabwo bugereranywa n'izahabu ya Ofiri, Cyangwa shohamu y'igiciro cyinshi, habe na safiro. 17 Izahabu n'ibirahuri ntibihwanye na bwo, Kandi ntibwaguranwa ibyambarwa by'izahabu nziza. 18 Fezaruka n'ibirahuri ntibizavugwa, Ni ukuri igiciro cy'ubwenge kiruta marijani. 19 Topazi yo muri Etiyopiya ntabwo ihwanye na bwo, Kandi ntabwo bwagereranywa n'izahabu nziza. 20 “None se ubwenge bukomoka he? No kumenya kuba hehe? 21 Ko buhishwe amaso y'abazima bose, Bukihisha inyoni zo mu kirere? 22 Kirimbuzi n'urupfu biravuga biti ‘Amatwi yacu ni yo twumvishije impuha zabwo.’ 23 “Imana ni yo izi inzira yabwo, Kandi izi n'aho buba. 24 Kuko ireba ku mpera z'isi, Ikareba no munsi y'ijuru hose, 25 Kugira ngo igere uburemere bw'umuyaga, Ni ukuri amazi iyageresha incuro. 26 Igihe yahereye imvura itegeko, N'umurabyo w'inkuba ikawuha inzira, 27 Ni bwo yabubonye ikabugaragaza, Yarabukomeje ndetse iraburondora. 28 “Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda