Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 27 - Bibiliya Yera

1 Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati

2 “Ndarahira Imana ihoraho, Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye, N'Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye.

3 Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w'Imana ni we utuma mpumeka.

4 Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N'ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya.

5 Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.

6 “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.

7 “Umwanzi wanjye namere nk'umunyabyaha, N'unyibasiye amere nk'ukiranirwa.

8 Noneho utubaha Imana agira byiringiro ki, Iyo Imana imuciye ikamwaka ubugingo bwe?

9 Mbese Imana yakumva gutaka kwe, Ibyago nibimutera?

10 Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose, Akajya atabaza Imana ibihe byose?

11 “Nzabigisha iby'ukuboko kw'Imana, Ntabwo nzabahisha iby'Ishoborabyose.

12 Dore mwese mwarabyirebeye, None se ni iki gitumye muba ab'ubusa gusa?

13 “Uwo ni wo mugabane umunyabyaha abikiwe n'Imana, N'ibizaba ku barenganya bagenewe n'Ishoborabyose.

14 Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota, Kandi urubyaro rwe ntiruzahazwa n'ibyokurya.

15 Abe basigaye bazamirwa n'urupfu, Kandi abapfakazi be ntibazabaririra.

16 Nubwo arundanya ifeza nk'umukungugu, Akirundaniriza imyambaro nk'urwondo,

17 Abasha kuyirundanya ariko izambarwa n'umukiranutsi, Na ya mafeza azagabanwa n'abatariho urubanza.

18 Yiyubakira inzu imeze nk'iy'inyenzi, Nk'akararo kubatswe n'umurinzi.

19 Yiryamira ari umukungu akabyuka ari nta cyo akigira, Arambuye amaso asanga byose byagiye.

20 Ibiteye ubwoba bimwisukaho nk'isuri, N'umugaru umujyana ari nijoro.

21 Umuyaga w'iburasirazuba uramutwara akagendanirako, Uramuhitana akava aho yari ari.

22 Ndetse Imana iramusumira ntimubabarire, Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo.

23 Abantu bazamwirukana bamucyamuye, Bamwimyoze ngo ave iwe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan