Yobu 26 - Bibiliya YeraYobu amusubiza yuko azakomeza kwizera Imana 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe, Wakijije uw'amaboko adakomeye, 3 Wagiriye inama udafite ubwenge, Werekanye rwose ubwenge bw'ukuri! 4 Uwo wabwiye ayo magambo ni nde? N'umwuka wakuvuyemo ni uwa nde? 5 “Abapfuye bahindira umushyitsi Munsi y'amazi menshi n'ibiyabamo. 6 Ikuzimu hatwikururiwe imbere y'Imana, Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite. 7 Ikasikazi yahashanjije hejuru y'ubusa, N'isi yayitendetse ku busa. 8 Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma, Kandi ibicu ntibitoborwe na yo. 9 Intebe yayo irayikingira imbere, Ikayitwikiriza igicu cyayo. 10 Amazi menshi yayashyizeho urugabano, Rugeza aho umucyo n'umwijima biherera. 11 Inkingi z'ijuru ziranyeganyega, Zigatangazwa no gucyaha kwayo. 12 Ibirinduza inyanja ububasha bwayo, N'ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y'ubwibone. 13 Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana, N'ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta. 14 Dore ibyo ni ibyo ku mpera y'imigenzereze yayo gusa, Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk'ibyongorerano, Ariko guhinda k'ububasha bwayo ni nde wagusobanura?” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda