Yobu 25 - Bibiliya YeraBiludadi avuga ubwa gatatu 1 Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati 2 “Ubutware n'igitinyiro ni iby'Imana, Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru. 3 Mbese imitwe y'ingabo zayo irabarika? Kandi utamurikirwa n'umucyo wayo ni nde? 4 Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y'Imana? Cyangwa uwabyawe n'umugore yabasha ate kuba intungane? 5 Dore ndetse n'ukwezi ntikumurika, N'inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo, 6 Nkanswe umuntu w'inyo gusa, N'umwana w'umuntu w'umunyorogoto!” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda