Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 24 - Bibiliya Yera

1 “Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose, Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo?

2 “Hariho abimura ingabano, Banyaga imikumbi ku rugomo, Bakayiragira.

3 Bahuguza impfubyi indogobe yayo, Batwara inka y'umupfakazi ho ingwate.

4 Birukana indushyi mu nzira, Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho.

5 “Dore bameze nk'imparage zo mu butayu, Bajya ku murimo wabo bakagira umwete wo guhaha, Ubutayu bubamereramo ibyokurya by'abana babo.

6 Batema ubwatsi mu mirima yaraye, Kandi bahumba imizabibu y'abanyabyaha.

7 Barara bambaye ubusa, Kandi mu mbeho nta cyo bifubika.

8 Banyagirwa n'imvura yo mu misozi, Kandi bikinga mu rutare babuze ubwugamo.

9 “Hariho abashikuza impfubyi ku ibere, Kandi bagafatīra icyo umukene atunze.

10 Bigatuma bagenda bambaye ubusa, Ari nta mwambaro bafite, Kandi bakorerwa imiba bashonje.

11 Bagakamurira amavuta mu ngo z'abo bantu, Bakengera mu mivure yabo bafite inyota.

12 No mu mudugudu utuwe cyane haba iminiho, Kandi ubugingo bw'inkomere burataka, Ariko Imana ntiyita kuri urwo rugomo.

13 “Abo ni abo mu banga umucyo, Ntibazi inzira zawo habe no kugendera muri zo.

14 Umwicanyi abyuka mu rukerera, Akica umukene n'indushyi, Kandi nijoro agenza nk'umujura.

15 Umusambanyi arindira ko bwira akavuga ati ‘Nta wuza kumbona’, akipfuka mu maso.

16 Mu mwijima bacukura amazu, Ku manywa bakikingirana, Ntabwo bazi umucyo.

17 Bose igitondo kibamerera nk'igicucu cy'urupfu, Kuko bamenyereye ubwoba butewe na cyo.

18 “Bahunga bacikiye mu mazi, Umurage wabo ukaba uw'ibivume mu isi, Ntabwo bahinguka mu nzira zijya mu mirima y'inzabibu.

19 Icyokere n'ubushyuhe bikamisha amazi ya shelegi, Ni ko ikuzimu hagenza abakoze ibyaha.

20 Inda yamubyaye izamwibagirwa, Azaribwa n'inyo aziryohere, Ntazongera kwibukwa ukundi, Gukiranirwa kuzavunwa nk'igiti.

21 Anyaga ingumba itigeze kubyara, Kandi ntabwo agirira umupfakazi neza.

22 Ariko Imana ikomeza abakomeye n'imbaraga zayo, Ihagurutsa abihebye mu bugingo bwabo.

23 Ibaha kugira amahoro bakagubwa neza, Kandi amaso yayo iyahanze ku nzira zabo.

24 Bashyirwa hejuru, Hashira igihe gito, bakaba batakiriho. Ni ukuri bacishwa bugufi, Bakavanwa mu nzira nk'abandi bose, Bagatemwa nk'amasaka.

25 Niba na n'ubu atari uko biri, Ni nde wahamya ko mbeshya, Agahindura ubusa ibyo mvuze?”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan