Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 23 - Bibiliya Yera


Yobu yifuza gushyikiriza Imana amagambo ye

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Na n'ubu kuganya kwanjye kumeze nk'ubugome, Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye.

3 Iyaba nari nzi aho nyibona, Ndetse ngo nshyikire intebe yayo,

4 Nayitangirira urubanza rwanjye rwose, Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira,

5 Nkamenya amagambo yansubiza, Kandi nkumva icyo yambwira.

6 Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi? Oya ahubwo yanyitaho.

7 Aho ni ho umukiranutsi yaburanira na yo, Incira urubanza ikantsindishiriza iteka ryose.

8 “Dore nigira imbere ariko ntihari, Nasubiza inyuma nkayibura.

9 Mu kuboko kw'ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi, Yihisha mu kuboko kw'iburyo kugira ngo ntayibona.

10 Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu.

11 Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo, Inzira yayo narayikomeje sinateshuka.

12 Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye.

13 “Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza? Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora.

14 Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe, Ndetse ifite n'ibimeze nk'ibyo byinshi.

15 Ni cyo gituma nkurwa umutima n'uko ndi imbere yayo, Iyo ntekereje ndayitinya.

16 Imana yihebesheje umutima wanjye, N'Ishoborabyose yanteye imidugararo.

17 Ni ibyo bimbabaza si umwijima, Cyangwa umwijima w'icuraburindi umpfutse mu maso.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan