Yobu 22 - Bibiliya YeraElifazi amuhamya ko icyaha ari cyo cyamuteye ibyago 1 Maze Elifazi w'Umutemani arasubiza ati 2 “Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe. 3 Mbese Ishoborabyose inezezwa n'uko uri umukiranutsi? Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye? 4 Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha? 5 Ibibi byawe si byinshi? Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero. 6 Kuko wajyanye ingwate z'abo muva inda imwe ku busa, Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro. 7 Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa, Kandi umushonji wamwimye ibyokurya. 8 Ariko ukomeye we yagiraga igihugu, Kandi uwubahwaga ni we wakibagamo. 9 Abapfakazi wabagenzaga ubusa, N'amaboko y'impfubyi akavunagurwa. 10 Ni cyo gituma imitego ikugose, N'ibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima. 11 N'umwijima na wo urakugose ukubuza kubona, Kandi amazi menshi akurenzeho. 12 “Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru? Kandi dore umutwe w'inyenyeri uko ziri kure. 13 Nawe ukavuga uti ‘Icyo Imana izi ni iki?’ Mbese yabasha guca urubanza inyuze mu mwijima w'icuraburindi? 14 Uti ‘Ibicu bya rukokoma biyibereye igitwikirizo, Biyibuza kureba, Kandi iratambagira ku gisenge cy'ijuru.’ 15 “Mbese uzakomeza inzira ya kera, Iyo abanyabyaha banyuzemo? 16 Bakuweho igihe cyabo kitaragera, Urufatiro rwabo rutemba nk'umugezi. 17 Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’ Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’ 18 Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza, Ariko imigambi y'inkozi z'ibibi imba kure. 19 Abakiranutsi barabireba bakishima Kandi abatariho urubanza barabaseka. 20 Bati ‘Ni ukuri abari baduhagurukiye bararimbuwe, Kandi abasigaye babo batsembwe n'umuriro.’ 21 “Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro, Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho. 22 Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo, N'amagambo yayo uyashyire mu mutima wawe. 23 Nugarukira Ishoborabyose, Ugashyira gukiranirwa kure y'urugo rwawe uzakomera. 24 Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu, N'izahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo, 25 Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi, N'ifeza y'igiciro cyinshi. 26 Ni bwo uzishimira Ishoborabyose, Ukerekeza amaso yawe ku Mana. 27 Uzayisaba na yo izakumvira, Kandi uzahigura imihigo yawe. 28 Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka, Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe. 29 Nibakugusha uzavuga uti ‘Hariho ikimbyutsa.’ Kandi uwicisha bugufi izamukiza, 30 Ndetse izarokora n'uriho urubanza, Ni ukuri azakizwa no kubonera kw'amaboko yawe.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda