Yobu 19 - Bibiliya YeraYobu abasubizanya kwizera gukomeye 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Muzahereza he mubabaza umutima wanjye, Mukamvunaguza amagambo yanyu? 3 Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira, Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi. 4 Niba naracumuye koko, Igicumuro cyanjye ni jye kiriho. 5 Niba mushaka kunyibonaho, No kumpamya ibyo munsebya, 6 Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye, Ikangotesha imitego yayo. 7 Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo ariko sinumvirwa, Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari. 8 Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita, Kandi inzira zanjye yazikwijemo umwijima. 9 Yanyaze icyubahiro cyanjye, Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye. 10 Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye, Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk'igiti. 11 Yankongejeho uburakari bwayo, Kandi imbarira mu banzi bayo. 12 Ingabo zayo zaziye icyarimwe, Zishaka inzira yo kuntera, Maze zigota urugo rwanjye. 13 “Yantandukanije n'abo tuva inda imwe, Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije. 14 Bene wacu bantaye, N'incuti zanjye zanyibagiwe. 15 Abo mu nzu yanjye n'abaja banjye bangenje nk'umushyitsi, Mbamereye nk'umunyamahanga. 16 Mpamagara umugaragu wanjye ntarushye anyitaba, Nubwo mwingingisha akanwa kanjye. 17 Umugore wanjye azinutswe umwuka wanjye, Kandi gusaba kwanjye kuzinutswe bene mama. 18 Ndetse n'abana bato baransuzugura, Iyo mbyutse bamvuga nabi. 19 Incuti zanjye z'amagara zose ziranzinutswe, N'abo nakundaga bampindukiye abanzi. 20 Amagufwa yanjye yumiranye n'umubiri wanjye n'inyama zanjye, Ndetse nsigaye ku menyo gusa. 21 “Mungirire imbabazi, Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe, Kuko ukuboko kw'Imana kunkozeho. 22 Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize? Uko meze ntikubahagije? Yobu ahamya ko afite Umucunguzi uzamukiza 23 “Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe! Iyaba yari yanditswe mu gitabo! 24 Akandikishwa ikaramu y'icyuma n'icyuma cy'isasu, Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka. 25 Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. 26 Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri. 27 Nzayireba ubwanjye, Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi. Nuko umutima wanjye umarwa n'urukumbuzi. 28 Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti ‘Twamurenganya dute, Ko afite impamvu zimuha urubanza?’ 29 “Nimutinye inkota, Kuko uburakari buteza guhanwa n'inkota, Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda