Yobu 18 - Bibiliya YeraBiludadi arongera aravuga ubwa kabiri 1 Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati 2 “Impaka zanyu zizahereza he? Nimutekereze maze tubone kuvuga. 3 Ni kuki dutekerezwa nk'inyamaswa, Mukatureba nk'abanduye? 4 Weho witanyagura ubitewe n'uburakari bwawe, Mbese isi yarekwa ku bwawe, Cyangwa urutare rwavanwaho ku bwawe? 5 “Ni ukuri urumuri rw'umunyabyaha ruzazima, Kandi ikibatsi cy'umuriro we ntikizaka. 6 Umucyo uzahindukira umwijima mu nzu ye, N'itabaza rye rimuri hejuru rizazima. 7 Intambwe ze z'imbaraga zizateba, Imigambi ye bwite ni yo izamugusha. 8 Erega ibirenge bye ni byo bimugusha mu kigoyi, Agakandagira mu mitego! 9 Umutego w'umushibuka uzamufata agatsinsino, Igisambi kizamufata kimutsinde. 10 Ubukira bwo kumufata buhishwe mu butaka, N'ubushya buri mu nzira ye. 11 “Ibiteye ubwoba bizamuturuka impande zose, Bimurye isataburenge. 12 Imbaraga ze zimarwa n'inzara, Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe. 13 Ingingo z'umubiri we zizamirwa bunguri, Ni ukuri impfura y'urupfu izarya ingingo ze. 14 Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga, Kandi azashyirwa umwami w'ibiteye ubwoba. 15 Abatari abe bazaba mu rugo rwe, Amazuku azasukwa ku buturo bwe. 16 Imizi ye izumira hasi, N'ishami rye rizacirwa hejuru. 17 Kwibukwa kwe kuzashira mu isi, Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira. 18 Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima, Ndetse azacibwa mu isi. 19 Ntazagira umuhungu cyangwa umwuzukuru mu bwoko bwe, Cyangwa uzasigara aho yari atuye. 20 Abazaza nyuma ye bazatangarira umunsi we, Nk'uko abamubanjirije bafashwe n'ubwoba. 21 Ni ukuri aho ni bwo buturo bw'ukiranirwa, Kandi aho ni ho hantu h'utazi Imana.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda