Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 17 - Bibiliya Yera

1 “Umwuka wanjye uraheze, iminsi yanjye irashize, Igituro kirantegereje.

2 Ni ukuri nkikijwe n'abakobanyi, Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera.

3 Noneho tanga ingwate unyishingire kuri wowe, Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde?

4 Kuko imitima yabo wayihishe ubwenge, Ni cyo gituma utazabashyira ejuru.

5 Umuntu utanga incuti ze ngo zibe iminyago, Amaso y'abana be aziheba.

6 Ariko yangize iciro ry'imigani mu bantu, Kandi bancira mu maso.

7 Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza, N'ingingo zanjye zose zimeze nk'igicucu.

8 Ibyo bizatera inyangamugayo kūmirwa. Kandi utariho urubanza aziyenza ku batubaha Imana.

9 Ariko umukiranutsi azikomeza mu nzira ye, N'ufite amaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga.

10 Ariko mwebweho mwese nimugaruke muze, Nta munyabwenge n'umwe nabona muri mwe.

11 “Iminsi yanjye irashize, Imigambi umutima wanjye wibwiraga ipfuye ubusa.

12 Ijoro barihinduye amanywa, N'umucyo usatiriye umwijima.

13 Iyo ntegereje ikuzimu ko ari ho iwanjye, Iyo nshashe uburiri bwanjye mu mwijima.

14 Iyo mbwiye Kubora nti ‘Uri data’, Nkabwira n'inyo nti ‘Uri mama kandi uri na mushiki wanjye’.

15 Noneho ibyiringiro byanjye biri he, Kandi ibyo byiringiro byanjye ni nde uzabibona?

16 Bizamanuka bigere ku myugariro y'ikuzimu, Ubwo nzaruhukanira na byo mu mukungugu.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan