Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 16 - Bibiliya Yera


Yobu aramusubiza

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Numvise byinshi nk'ibyo Mwese ko muri abahumuriza baruhanya.

3 Mbese amagambo y'ubusa ntabwo azashira? Ikigutera kunsubiza ni iki?

4 Nanjye nashobora kuvuga nkamwe, Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye, Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura, Nkabazunguriza umutwe.

5 Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye, No guhumuriza k'ururimi rwanjye kwaborohereza.

6 Nubwo mvuga umubabaro wanjye ntugabanuka, Naho nakwiyumanganya nakoroherwa nte?

7 Ariko none irandembeje, Yarimbuye abanjye bose.

8 Nanjye yankozeho ni byo bimpamya, Kunanuka kwanjye byarampagurukiye bimbera umushinja.

9 Yantanyaguje uburakari bwayo indenganya, Yampekenyeye amenyo, Umwanzi wanjye ankanuriye amaso.

10 Baranyasamiye, Bankubise ku itama barantuka Bateraniye hamwe ngo bantere.

11 Imana yangabije abatayubaha, Injugunya mu maboko y'inkozi z'ibibi.

12 Nari nguwe neza maze iramvunagura, Ni ukuri yamfashe mu ijosi iramenagura, Kandi ingira intego yayo.

13 Abarashi bayo barangose, Impinguranije impyiko ntiyababarira, Isesa indurwe yanjye hasi.

14 Inciye ibyuho yungikanya, Insumiye nk'igihanyaswa.

15 “Umubiri wanjye nawudodeyeho ibigunira, Kandi ihembe ryanjye naritabye mu mukungugu.

16 Mu maso hanjye hakobowe no kurira, Amaso yanjye ararerembura nk'uwenda gupfa,

17 Nubwo ari nta rugomo ruri mu maboko yanjye, Kandi gusenga kwanjye kukaba gutunganye.

18 “Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye, Kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza.

19 N'ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru, Indengera iri hejuru.

20 Incuti zanjye zirankoba, Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y'Imana,

21 Kugira ngo ihagarikire umuntu uyiburanya, N'umwana w'umuntu uburana na mugenzi we.

22 Kuko imyaka mike nishira, Nzanyura mu nzira ntazagarukamo ukundi.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan