Yobu 15 - Bibiliya YeraElifazi arongera avuga ubwa kabiri 1 Maze Elifazi w'Umutemani arasubiza ati 2 “Mbese umunyabwenge yasubizanya ubwenge bw'ubusa, Akiyuzuzamo umuyaga uturuka iburasirazuba? 3 Mbese yagisha impaka n'amagambo adafite impamvu? Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro? 4 Ni ukuri kubaha Imana ubikuyeho, Kandi ubuzanije no kuyisenga. 5 Kuko ibicumuro byawe ari byo byigisha akanwa kawe, Nawe wihitiyemo ururimi rw'ubucakura. 6 Akanwa kawe ni ko kakurega si jye, Ni ukuri iminwa yawe ni yo iguhamya. 7 Mbese ni wowe wabanjirije abandi kuvuka? Cyangwa se wabyawe imisozi itararemwa? 8 Wigeze kumva inama zihishwe z'Imana? Mbese wihariye ubwenge? 9 Ibyo uzi tutazi ni ibiki? Icyo umenya tudafite ni iki? 10 Turimo abameze imvi n'abasaza rukukuri, Baruta so ubukuru. 11 Mbese ibihumuriza by'Imana bikubereye bike, ntibiguhaza? N'amagambo y'ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze? 12 Ni iki gituma umutima wawe uguhabya, Amaso yawe agahumbaguza, 13 Ukerekeza umutima ho kwinubira Imana, Ukubahuka kuvuga amagambo ameze atyo? 14 “Umuntu ni iki kugira ngo yere, N'ubyawe n'umugore ngo abe umukiranutsi? 15 Dore abera bayo ntabwo ibiringira, Ndetse n'ijuru ntabwo ritunganye imbere yayo, 16 Nkanswe umuntu w'igicamuke wangiritse, Ugotomera ibyaha nk'amazi. 17 “Ngiye kukuburira unyumvire, Kandi ibyo nabonye ndabikumenyesha, 18 (Ibyo abanyabwenge bavuze, Babikuye kuri ba se ntibabihishe, 19 Abahawe igihugu bonyine, Ntibanyurwemo n'umunyamahanga.) 20 “Umunyabyaha ahorana umubabaro iminsi ye yose, Akagira imyaka mike igenewe abanyarugomo. 21 Ijwi ry'ibiteye ubwoba riba mu matwi ye, Naho yaba akiri mu mahoro, Umurimbuzi azamutera. 22 Ntiyizera yuko azava mu mwijima, Kandi azi ko inkota ihora imwubikiye. 23 Asuhuka ajya guhaha ati ‘Amahaho ari he?’ Azi ko ategekewe umunsi w'umwijima. 24 Amakuba n'umubabaro bimutera ubwoba, Biramutsinda nk'umwami witeguriye kurwana. 25 “Kuko yabanguriye Imana ukuboko kwe, Akagenza nk'umwibone yibasiye Ishoborabyose, 26 Akayirohaho ashinze ijosi, Yitwaje ingabo zifite amacondo akomeye, 27 Kuko afite umubyibuho mu maso he, Akaba afite ibicece mu rukenyerero rwe, 28 Kandi atuye mu midugudu yabaye imisaka, No mu mazu y'imirangara atagira abantu, Agiye guhinduka ibirundo. 29 Ntazaba umukire n'ubutunzi bwe ntibuzagumaho, N'umwero wabo ntuzagandara ku isi. 30 Ntabwo azava mu mwijima, Ikirimi cy'umuriro kizababura amashami ye, Kandi azajyanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana. 31 Ye kwiringira iby'ubusa yishuka, Kuko ibitagira umumaro ari byo azagororerwa. 32 Bizasohora igihe cye kitaragera, Kandi ishami rye ntirizatoha. 33 Azamera nk'umuzabibu waragaritse imbuto zawo zikiri mbisi, Nk'umwelayo wahungutseho uburabyo bwawo. 34 “Kuko iteraniro ry'abatubaha Imana rizasigaramo ubusa, Kandi umuriro uzatwika amahema y'abahongerwa. 35 Basama igomwa bakabyara ubukiranirwe, Kandi umutima wabo ushibukamo uburiganya.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda