Yobu 14 - Bibiliya Yera1 “Umuntu wabyawe n'umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka. 2 Avuka ameze nk'ururabyo, maze agacibwa, Ahita nk'igicucu kandi ntarame. 3 Mbese nawe umuntu umeze atyo warushya umureba, Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza? 4 Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye? Nta we. 5 Ubwo iminsi ye yategetswe, umubare w'amezi ye ugategekwa nawe, Kandi ukamushyiriraho urugabano atabasha kurenga, 6 Umukureho amaso abone akaruhuko, Kugeza ubwo azarangiza iminsi ye nk'ukorera ibihembo. 7 “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome. 8 Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka, N'igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu, 9 Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka, Kigatoha nk'igiti kikiri gito. 10 Ariko umuntu we arapfa akagendanirako, Ni ukuri umwuka w'umuntu urahera. Ubwo akaba ari he? 11 “Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka, N'umugezi uko ugabanuka ugakama; 12 Ni ko umuntu aryama ubutabyuka, Kugeza ubwo ijuru rizaba ritakiriho, ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswa ngo bave mu bitotsi byabo. 13 “Icyampa ukampisha ikuzimu, Ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira, Ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka. 14 Umuntu napfa azongera abeho? Naba nihanganiye iminsi y'intambara yanjye yose, Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa. 15 Wampamagara nakwitaba, Washatse kubona umurimo w'amaboko yawe. 16 Ariko ubu urabara intambwe zanjye, Mbese ntiwitegereza icyaha cyanjye? 17 Igicumuro cyanjye gikingiraniwe mu ruhago, N'ibyaha byanjye ubihambiriye hamwe. 18 Ariko umusozi utenguka uhinduka ubusa, Kandi urutare ruvanwa aho rwari ruri. 19 Amazi agimbya amabuye, Isuri itembana umukungugu wo ku isi, Uko ni ko ukuraho ibyo umuntu yizeye. 20 Umutsinda buheriheri akagendenirako, Uhindura mu maso he ukundi ukamwohēra. 21 Abahungu be bagira ikuzo ntabimenye, Bacishwa bugufi ntamenye agakuru kabo. 22 Ahubwo umubiri we ugira uburibwe, Kandi umutima wo muri we uramugongesha.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda