Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yobu 13 - Bibiliya Yera

1 “Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose Ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya.

2 Ibyo muzi nanjye ndabizi, Ntimundusha.

3 Ni ukuri ndashaka kuvugana n'Ishoborabyose, Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana.

4 Ariko muri abahimbyi b'ibinyoma, Mwese muri abavūzi badafite akamaro.

5 Icyampa mugahora rwose, Mwaba mugize ubwenge.

6 “Noneho nimwumve urubanza rwanjye, Kandi mutegere amatwi kuburana kw'iminwa yanjye.

7 Mbese murashaka kuburanira Imana? Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya?

8 Murayicira urwa kibera? Murashaka kuvugira Imana?

9 Mbese ibagenzuye aho byababera byiza? Murashaka kuyiriganya nk'uko umuntu ariganya undi?

10 Ni ukuri izabahana, Niba muca urwa kibera rwihishwa.

11 Mbese gukomera kwayo ntikuzabatera ubwoba, Igitinyiro cyayo kikabagwira?

12 Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk'ivu, Ibihome byanyu ni ibihome by'icyondo.

13 Nimuceceke mundeke mvuge, Bingirire uko bishaka.

14 Ni iki gituma nirya nkimara, Ngahara amagara yanjye?

15 Naho yanyica napfa nyiringira, Nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.

16 Ibyo na byo bizambera agakiza, Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo.

17 Nimuhugukire amagambo yanjye, N'ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu.

18 Dore maze gutunganya urubanza rwanjye, Nzi yuko ndi umukiranutsi.

19 “Uwo tuzaburana ni nde? Kuko naceceka umwuka wahera.

20 Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri, Ni bwo ntazihisha mu maso hawe.

21 Gerura ukuboko kwawe kundeke, Kandi ntuntereshe igitinyiro cyawe ubwoba.

22 “Maze umpamagare ndakwitaba, Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize.

23 Ibicumuro byanjye n'ibyaha byanjye ni bingahe? Umenyeshe igicumuro cyanjye n'icyaha cyanjye.

24 “Ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe?

25 Mbese warushya ikibabi gitumurwa n'umuyaga, Ugakurikirana umurama wumye?

26 “Kuko unyandikaho ibintu binsharirira, Kandi ugatuma ndimūra ibyaha byo mu busore bwanjye.

27 Ibirenge byanjye na byo ubishyize mu ngoyi, Kandi witegereze imigendere yanjye yose, Ibirenge byanjye ubishyizeho urukubo,

28 Nubwo meze nk'ikintu kiboze cyononekaye, Cyangwa nk'umwambaro wariwe n'inyenzi.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan