Yobu 12 - Bibiliya YeraYobu ahinyura amagambo y'incuti ze 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Boshye ari mwe bantu gusa, Kandi ubwenge buzapfana namwe. 3 Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha, Ese ibyo hari utabizi? 4 Meze nk'ushungerwa n'umuturanyi we, Ari jye watabazaga Imana ikantabara, None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge. 5 Umutima w'uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba, Abanyerera bagenewe gusekwa. 6 Ingo z'abambuzi zirahirwa, N'abarakaza Imana babona amahoro, Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo. 7 “Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha, N'inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira, 8 Cyangwa uvugane n'isi na yo izakwigisha, Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira. 9 Muri ibyo byose ni ikihe kitazi Ko ukuboko k'Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose? 10 Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw'ikizima cyose, N'umwuka w'umuntu wese. 11 Mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo, Nk'uko akanwa kumva ibyokurya? 12 “Ubwenge bufitwe n'abasaza, Kandi kumenya gufitwe n'abaramye iminsi myinshi. 13 Ubwenge n'imbaraga bifitwe n'Imana, Igira inama no kumenya. 14 Dore irasenya maze ntihasubire kubakika, Ikingirana umuntu ntihakingurike. 15 Yimana amazi agakama, Maze yayatanga akubika isi. 16 “Imbaraga n'ubuhanga bifitwe na yo, Umuriganya n'uriganywa ni abayo. 17 Ijyana abajyanama ho iminyago, N'abacamanza ikabajijisha. 18 Ni yo yica amasezerano y'abami, Kandi ikababohesha imigozi. 19 Ijyana abatambyi ho iminyago, Kandi yubika intwari. 20 Imwaza amagambo y'abiringirwa, Kandi abasaza ikabaka ubwenge. 21 Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa, Kandi idohora umushumi w'intwari. 22 Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, Kandi igicucu cy'urupfu igishyira mu mucyo. 23 Igwiza amahanga kandi ikayarimbura, Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura. 24 Abatware b'amahanga yo mu isi ibakura umutima, Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari. 25 Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite, Kandi ibadandabiranya nk'umusinzi. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda