Yobu 11 - Bibiliya YeraZofari na we ahamya Yobu uburyarya 1 Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati 2 “Mbese amagambo y'amakabya ntakwiriye gusubizwa? Umuntu yatsindishirizwa n'uko ari imvuganyi? 3 Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe? Igihe usuzugura nta wagukoza isoni? 4 Kuko uvuga uti ‘Ibyo nigisha biratunganye, Ndi intungane mu maso yawe.’ 5 Ariko icyampa Imana ikavuga, Ikakubumburiraho iminwa yayo, 6 Ikakwereka ibihishwe by'ubwenge, Bukoresha uburyo bwinshi. Noneho umenye yuko Imana itaguhannye, Nk'uko ibyaha byawe bikwiriye. 7 “Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya? Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza? 8 Biri hejuru nk'ijuru, wabigira ute? Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute? 9 Urugero rwabyo rusumba isi, N'ubugari bwabyo buruta inyanja. 10 Iyo ihise igakinga, igatumira abantu kujya mu rubanza, Ni nde wabasha kuyibuza? 11 Kuko itayobewe abantu b'ubusa, Ibona n'ibigoryi, Mbese yabyirengagiza? 12 Ariko umuntu w'ubusa abura ubwenge, Ni ukuri umuntu avuka nk'inyana y'imparage. 13 “Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko, 14 Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure, Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe. 15 Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga, Uzakomera kandi ntabwo uzatinya, 16 Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, Uzawibuka nk'amazi amaze gutemba. 17 Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y'ihangu, Naho haba umwijima hazatambika umuseke. 18 Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro, Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro. 19 Uzaryama he kugira ugutera ubwoba, Ni ukuri benshi bazaguhakwaho. 20 Ariko amaso y'abanyabyaha aziheba, Kandi ntibazabona aho guhungira, N'ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda