Yesaya 64 - Bibiliya Yera1 Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk'uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe. 2 Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe, 3 kuko uhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe. 4 Ubonana n'unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n'abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa? 5 Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n'ibyo twakiranutse byose bimeze nk'ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk'ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk'umuyaga. 6 Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso, ukadutsemba uduhoye gukiranirwa kwacu. 7 Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w'intoki zawe. 8 Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhora wibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe. 9 Imidugudu yawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo. 10 Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruza baguhimbarizaga yarahiye, n'ibintu byacu byose binezeza byarononekaye. 11 Uwiteka, uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzaceceka utugirire nabi rwose? |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda