Yesaya 52 - Bibiliya YeraInkuru nziza y'agakiza ab'isi bose bazabona 1 Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y'umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n'uwanduye batazongera kukwinjiramo. 2 Ihungure umukungugu, uhaguruke wicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w'i Siyoni wajyanywe ari imbohe, 3 kuko Uwiteka avuze ngo “Mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari nta feza utanze.” 4 Umwami Imana iravuze iti “Ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahora ubusa. 5 None ndagira nte?” Ni ko Uwiteka abaza. “Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi biriza umunsi batuka izina ryanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. 6 “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye, kuri wa munsi bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.” 7 Erega ibirenge by'uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby'amahoro akazana inkuru z'ibyiza, akamamaza iby'agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!” 8 Ijwi ry'abarinzi bawe baranguruye baririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwirebera ubwabo. 9 Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y'i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu. 10 Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y'amahanga yose, impera z'isi zose zizabona agakiza k'Imana yacu. 11 Nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muri Babuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by'Uwiteka, murajye mwiyeza. 12 Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk'abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera. Bahanura urupfu rw'Umugaragu w'Uwiteka 13 Dore Umugaragu wanjye azakora iby'ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane. 14 Nk'uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n'ah'umuntu, n'ishusho ye yononekaye ntise n'iy'abana b'abantu, 15 uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n'icyo batumvise bazakimenya. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda