Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 47 - Bibiliya Yera


Igihano cya Babuloni

1 “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w'i Babuloni we. Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y'ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza.

2 Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi.

3 Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n'umwe.”

4 Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli.

5 “Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w'abami.

6 Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane.

7 Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.

8 “Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’

9 Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n'ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo

10 kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n'ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’

11 “Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura.

12 Nuko komeza ibikagiro byawe n'uburozi bwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha.

13 Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n'abaraguza inyenyeri n'abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho.

14 “Dore bazamera nk'ibishingwe umuriro ubatwike, ntibazikiza imbaraga z'ibirimi byawo. Uwo muriro ntuzaba amakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande.

15 Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe bazigendera umuntu wese yigira ahe, nta wuzaba uhari wo kugukiza.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan