Yesaya 43 - Bibiliya YeraAbisirayeli bazacungurwa 1 Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. 2 Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata 3 kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n'i Seba nahatanze ku bwawe. 4 Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n'amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe. 5 Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba. 6 Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n'ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n'abakobwa banjye bave ku mpera y'isi, 7 nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.” 8 Sohora impumyi zifite amaso n'ibipfamatwi bifite amatwi, 9 amahanga yose akoranywe, amoko yose aterane. Hari abo muri bo babasha kutubwira bakatwereka ibyabayeho? Nibatange abagabo batsindishirizwe. Cyangwa se bumve bemere ko ari iby'ukuri. 10 “Mwebwe n'umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka. 11 “Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe. 12 Ni jye wabwirije iby'agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana.” Ni ko Uwiteka avuga. 13 “Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?” 14 Uwiteka umucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ku bwanyu natumye i Babuloni nzamanura abaho bose ari impunzi, ari bo Bakaludaya bazahunganwa n'inkuge zabo biratanaga. 15 Ni jyewe Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi wa Isirayeli n'Umwami wanyu.” 16 Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi, 17 agasohora amagare n'amafarashi: ingabo n'intwari baguye hamwe ntibazabyuka, bazimye nk'uko bazimya imuri. 18 “Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. 19 Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa. 20 Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n'imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije, 21 abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye. 22 “Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe. 23 Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w'amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu. 24 Ntiwatanze ifeza ngo ungurire ibihumura neza, kandi ntiwampagije ibinure by'ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumuro byawe. 25 Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi. 26 “Nyibutsa tuburane, shinga urubanza rwawe kugira ngo utsindishirizwe. 27 Sogokuruza wa mbere yakoze icyaha, n'abigisha bawe bancumuyeho. 28 Ni cyo kizatuma nsuzuguza abatware b'ubuturo bwera, kandi Yakobo nzamuhindura ikivume, Isirayeli nzamuhindura igitutsi. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda