Yesaya 4 - Bibiliya YeraImana isezerana gukiza abakobwa b'i Yerusalemu 1 Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n'ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw'abantu.” 2 Uwo munsi ishami ry'Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza. 3 Maze uzasigara i Siyoni n'i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b'i Yerusalemu, azitwe uwera. 4 Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y'abakobwa b'i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n'umwuka wotsa. 5 Kandi hejuru y'ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n'umwotsi ku manywa n'umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y'ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo. 6 Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw'icyokere, ribe ubuhungiro n'ubwugamo bw'ishuheri n'imvura. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda