Yesaya 35 - Bibiliya YeraInzira y'abacunguwe 1 Ubutayu n'umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti. 2 Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n'indirimbo, buzahabwa ubwiza bw'i Lebanoni n'igikundiro cy'i Karumeli n'i Sharoni. Bazareba ubwiza bw'Uwiteka n'igikundiro cy'Imana yacu. 3 Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. 4 Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw'Imana, izaza ibakize.” 5 Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n'ibipfamatwi bizaziburwa. 6 Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk'impara, ururimi rw'ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa. 7 Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n'umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry'ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n'uruberanya n'urufunzo. 8 Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba. 9 Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y'inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo. 10 Abacunguwe n'Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n'ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda