Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 33 - Bibiliya Yera

1 Uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye.

2 Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba.

3 Amoko yirukanywe n'induru z'imidugararo, kandi urahagurutse amahanga aratatana.

4 Bazateranya iminyago mwanyaze nk'uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk'inzige ziteye.

5 Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujuje i Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka.

6 Mu bihe byawe hazabaho gukomera n'agakiza gasāze n'ubwenge no kujijuka, kubaha Uwiteka ni ko butunzi bwe.

7 Dore intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusaba amahoro zirarira cyane.

8 Inzira nyabagendwa zirimo ubusa nta mugenzi ukihanyura, yishe isezerano, asuzugura imidugudu kandi ntiyita ku bantu.

9 Igihugu kirarira kiraserebeye. I Lebanoni hakozwe n'isoni hararabye, i Sharoni hameze nk'ubutayu, i Bashani n'i Karumeli hahungutse amababi.

10 Uwiteka aravuga ati “Ndahaguruka nonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha.

11 Muzatwara inda y'ibishushungwe, muzabyare ibikūri, umwuka wanjye ni wo muriro uzabatwika.

12 Amahanga azatwikwa nk'uko batwika ishwagara, kandi nk'uko amahwa atemwa agatwikwa n'umuriro.”

13 Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndi umunyamaboko.

14 Abanyabyaha b'i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n'inkongi y'iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw'iteka?

15 Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi,

16 uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n'amazi yo kunywa ntazayabura.

17 Amaso yawe azareba umwami afite ubwiza bwe, uzayarambura mu gihugu ugeze kure.

18 Umutima wawe uzibuka ibyateraga ubwoba ubaze uti “Uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi Uwabaraga iminara ari hehe?”

19 Ntuzabona ishyanga ry'abanyamwaga, ry'imvugo inanirana utabasha kumva, n'ururimi rw'umunyamahanga utabasha kumenya.

20 Reba i Siyoni ururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemu usange ari ubuturo bw'amahoro n'ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika.

21 Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah'inzuzi n'imigezi bitanyurwamo n'ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y'icyubahiro.

22 Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza.

23 Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomeza umuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n'abacumbagira bajyana iminyago.

24 Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan