Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 32 - Bibiliya Yera


Umwami ukiranuka

1 Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.

2 Umuntu azaba nk'aho kwikinga umuyaga n'ubwugamo bw'umugaru, nk'imigezi y'amazi ahantu humye n'igicucu cy'igitare kinini mu gihugu kirushya.

3 Amaso y'abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y'abumva bazayatega.

4 Uw'umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw'ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane.

5 Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n'umunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu,

6 kuko umupfapfa azavuga iby'ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n'ufite inyota atamuramiza amazi.

7 Kandi intwaro z'umunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye.

8 Ariko imfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza.

9 Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa b'abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye.

10 Muzamara iminsi isāze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b'abadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho.

11 Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira.

12 Bazikubita mu bituza bababajwe n'imirima yabanezezaga n'inzabibu zeraga cyane.

13 Mu gihugu cy'ubwoko bwanjye hazamera amahwa n'imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w'umunezero,

14 kuko urugo rw'umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi n'umunara w'abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y'imparage n'urwuri rw'amashyo

15 kugeza aho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba.

16 Maze urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane.

17 Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n'ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.

18 Abantu banjye bazatura ahantu h'amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.

19 Ariko ishyamba rizagushwa n'urubura, kandi umurwa uzasenywa rwose.

20 Murahirwa mwa babiba mu nkuka z'amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n'indogobe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan