Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 28 - Bibiliya Yera


Imana iburira Abefurayimu

1 Ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n'ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w'ikibaya kirumbuka cy'abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano.

2 Dore Uwiteka afite umunyamaboko w'intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk'amahindu y'urubura, nk'amashahi arimbura n'amazi menshi y'umwuzure arenga inkombe.

3 Maze ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa.

4 Kandi ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w'ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk'imbuto y'umutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose.

5 Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry'icyubahiro n'umurimbo,

6 n'uwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo.

7 Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.

8 Ameza yose yuzuyeho ibirutsi n'imyanda, nta heza na hato.

9 Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse?

10 Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n'irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.

11 Ahubwo azavuganira n'ubu bwoko mu kanwa k'abanyamahanga b'urundi rurimi,

12 ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.” Ariko banga kumva.

13 Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry'Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe.


Ibuye rikomeza impfuruka

14 Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu.

15 Mugira ngo “Twasezeranye isezerano n'urupfu”, kandi ngo “Twuzuye n'ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya.”

16 Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry'urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry'igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho.

17 Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.” Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho.

18 Maze isezerano mwasezeranye n'urupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye n'ikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi.

19 Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa.

20 Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu!

21 Uwiteka azahaguruka nk'uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk'uko yarakariye mu kibaya cy'i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w'inzaduka, uwo murimo we w'inzaduka azawusohoza.

22 Nuko mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose.

23 Nimutege amatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye.

24 Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka?

25 Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho?

26 Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza.

27 Uburo ntibuhuzwa imihuzo y'ubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rw'igare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo.

28 Ingano z'umutsima umuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwo uruziga rw'igare rye n'inzara z'amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze.

29 N'ibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan