Yesaya 26 - Bibiliya YeraAmahoro y'abiringira Imana 1 Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n'ibihome. 2 Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby'ukuri ryinjire. 3 Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. 4 Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose. 5 Yacishije bugufi abatura aharehare mu murwa wishyira hejuru awurambika hasi, awurambika hasi akawugeza ku butaka ndetse awugeza mu mukungugu. 6 Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by'abakene n'iby'abatindi ni byo bizawuribata. 7 “Inzira y'umukiranutsi ni ugutungana, kandi wowe utunganye ni wowe uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe. 8 Ni koko Uwiteka Nyagasani, mu nzira y'amategeko yawe ni ho twagutegererezaga. Imitima yacu yifuza izina ryawe ndetse n'urwibutso rwawe. 9 Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturage bo ku isi biga gukiranuka. 10 Umunyabyaha nubwo umugirira neza ntabwo aziga gukiranuka, mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahabonera ubwiza bw'Umwami Imana. 11 “Uwiteka, umanitse ukuboko ariko ntibareba, ariko bazareba umwete ugirira abantu bamware, kandi abanzi bawe umuriro uzabatwika. 12 “Uwiteka, uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza. 13 Uwiteka Mana yacu, abandi bami baradutegekaga batari wowe; ariko weho wenyine utuma twambaza izina ryawe. 14 Barapfuye ntibazongera kubaho, barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumye ubatera ukabarimbura, ukazimanganya kwibukwa kwabo kose. 15 “Wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga urogezwa, wunguye ingabano z'igihugu zose. 16 Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengereye, iyo guhana kwawe kubagezeho basuka amaganya. 17 Nk'uko umugore utwite amera iyo igihe cye cyo kubyara gisohoye, aribwa akarira ababazwa n'ibise, natwe ni ko twamereraga imbere yawe, Uwiteka. 18 Twari dutwite turaramukwa, ariko ibyo twabyaye ni icyuka gisa. Nta gakiza twazanye mu isi kandi nta baturage bavukiye mu isi.” 19 “Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z'abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk'igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye. 20 “Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira. 21 Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda