Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 25 - Bibiliya Yera


Imana ni Umukiza w'abarengana

1 Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n'ukuri.

2 Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy'isakamburiro, umudugudu ugoswe n'inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw'abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose.

3 Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu w'amahanga agira umwaga ukagutinya,

4 kuko abakene n'abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw'ishuheri n'igicucu cy'icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk'uko amashahi yiroha ku nzu.

5 Nk'uko ubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n'igicucu cy'igicu, ni ko uzatwama induru z'abanyamahanga, ugacogoza ibyivugo by'abanyamwaga.

6 Kandi kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y'umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y'umurera imininnye neza.

7 Kuri uyu musozi ni ho azamariraho rwose igitwikirizo cy'ubwirabure gitwikiriye mu maso h'abantu bose, kandi n'igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose,

8 kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n'igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.

9 Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”

10 Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k'Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk'uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y'amase.

11 Kandi azaramburiramo amaboko nk'uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n'ubugambanyi yagambanaga.

12 Igihome cy'umunara cyo ku nkike zawe z'amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan